NEWS
Rusizi: Umusore yasanzwe ku muhanda yapfuye
Umusore witwa Hakizimana Obed w’imyaka 30 yasanzwe ku muhanda mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yapfuye, bikekwa ko yishwe akubiswe ikintu ku mutwe.
Ibi byabaye ku wa 12 Kanama 2024, mu masaha ya mu gitondo, ubwo umuturage yabonye umurambo wa Hakizimana ku muhanda wa kaburimbo Bugarama-Cimerwa, ahita abimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu. Ubuyobozi bwaje gusanga Hakizimana yakubiswe ikintu ku mutwe, bikekwa ko ari cyo cyamuvuyemo ubuzima.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul, yatangaje ko RIB na Polisi bageze aho umurambo wabonetse bakaba bakirimo gukusanya ibimenyetso by’icyo cyaha. Icyemezo cy’aho umurambo uzoherezwa nyuma yo gukusanya ibimenyetso kirategerejwe.
Hakizimana yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza, aho yari yarajyanywe mu kigo ngororamuco inshuro enye mu myaka itatu ishize, azira gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, n’urugomo. Yigeze no gukatirwa n’inkiko nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge.
Gitifu Nsengiyumva yahumurije abaturage ababwira ko umutekano muri Bugarama muri rusange ari mwiza, kandi abasaba gutangira amakuru ku gihe ndetse no kugira imyitwarire myiza mu rwego rwo kwirinda ibyaha nk’ibyo byibasira ubuzima bw’abantu.
Hakizimana avuka mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Ryankana, ariko yabaga kwa nyirakuru mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama.