NEWS
Rusizi: Umusore yaryamye kumanywa basanga yapfuye
Mu Mudugudu wa Turambi, Akagari ka Turambi, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 19 witwaga Bucumi Emmanuel bivugwa ko yarwaraga igicuri, wari umushumba wagiye kuryama kumanywa, bagategereza ko abyuka ngo ajye mu kazi ke bagaheba bagiye kureba basanga yapfuye.
Yari umushumbwa w’inka z’uwitwa Nkusi Patrice, umwe mu bana ba Nkusi yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru yayahawe n’ababyeyi be bamubwira ko uwo mushumba wari umaze amezi 2 muri urwo rugo aragira akanahirira inka 2 zihari, yari avuye kuziragira nk’uko bisanzwe, azicyuye ku manywa, bagiye kumugaburira avuga ko agiye kuryama akabanza akaruhuka.
Yagize ati: “Yagiye kuryama aho asanzwe arara, akingira imbere, bategereza ko abyuka ngo arye anajye kuzishakira ubwatsi bw’umugoroba baraheba, bakomanze bumva ntabyuka ngo akingure, bamuhamagaye ntiyitaba, banahamagaye telefoni ye igasona ariko ntayitabe, bafata icyemezo cyo gukuraho agasumari kari gakinze urwo rugi bageze ku buriri yararagaho barebye basanga yapfuye.”
Uwo mwana wa nyirinka yakomeje asobanura RIB yahageze umurambo wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, ubwo ibindi bizagaragazwa n’isuzuma rya muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Turambi, Mukandutiye Marie Louise, uri mu batabajwe bwa mbere agahita atabara, avuga ko uyu musore ukomoka mu K arere ka Nyaruguru, bahise bashakisha amakuru iwabo aho akomoka, abaturanyi na nyina umubyara ubwe bavuga ko bari bazi ko agira ibibazo by’ibigicuri.
Ati: “Nyina yatubwiye ko umuhungu we mbere yajyaga afata imiti y’igicuri aza kuyihagarika ku mpamvu batamenye, akaba iyo yumvaga kimufashe yajyaga aryama akanya gato yagaruka mu buzima busanzwe akabyuka agakomeza imirimo ye.’’
Yavuze ko uwo musore yagiye kuryama mu ma saa sita z’amaywa, bajya kumureba mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba babona yatinze kubyuka, bagasanga yapfuye ari bwo ba nyiri urwo rugo bahitaga batabaza.
Yasabye abaturage kugira akamenyero ko kwisuzumisha indwara no kuzivuza neza, n’igihe abantu bafite mu rugo ufite ikibazo kidasanzwe cy’ubuzima bakabimenyesha Abajyanama b’ubuzima bubegereye, bakanamushishikariza kujya kwa muganga, kuko hari indwara zihitanira abantu mu ngo zashoboraga gukira baramutse bagannye muganga hakiri kare.