Connect with us

NEWS

Rusizi: Umusore yafatiwe mu kigo cy’ishuri yiba imyenda y’abanyeshuri

Published

on

Kamugisha Jean Bosco, w’imyaka 17, yafashwe agerageza kwiba imyenda y’abanyeshuri yari yanitse mu kigo cya GS Gihundwe mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.

We n’undi bari binjiye bakoresheje inzira itarazitirwa neza, ariko mugenzi we yabashije gucika afite ipantalo ya siporo y’umunyeshuri.

Kamugisha yafatiwe mu cyuho afite imyenda yo kurarana ahita ashyikirizwa RIB ku bufatanye n’irondo ry’umwuga. Umuyobozi w’ikigo, Munyemana Naason, yagaragaje ko ubujura bumaze igihe bubangamiye ishuri ariko bashimira ubufatanye bwa Polisi n’abazamu.

Munyemana yavuze ko mu mezi atandatu ashize undi mwana yafashwe agerageza kwiba ariko atarabigeraho, bikagaragaza ko hakenewe ingamba zikomeye.

Nubwo ikigo gifite abazamu, kuba hari igice kitarashyirwaho uruzitiro rutunganye biracyatera icyuho ku mutekano w’abana.

Munyemana yagaragaje ko igice kinini cy’uru ruzitiro cyubatswe ku bufatanye n’ababyeyi, hakaba hategerejwe ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yuzuza igice gisigaye.

Dukuzumuremyi Anne Marie, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rusizi, yashimiye irondo ry’umwuga ku bwitange ryagaragaje mu gufata uwo mwana.

Yanasabye ibindi bigo by’amashuri kwigengesera, bikagira abazamu bakora neza kandi bafite ubushobozi, kugira ngo hirindwe ubujura buteza akaga mu bigo.

Kamugisha yashyikirijwe RIB kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku cyaha akurikiranyweho, mu gihe mugenzi we wagize amahirwe yo gucika akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Munyemana yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka no gukora imirimo isanzwe aho kwishora mu bikorwa by’ubujura byangiza izina ryabo n’imibereho yabo muri rusange.