Connect with us

NEWS

Rusizi: Umusore na nyina bafungiwe gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Published

on

Iberabose Hakim w’imyaka 19 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwangavu w’imyaka 15 witeguraga gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Nyina umubyara nawe afungiye hamwe nawe, akekwaho gufatanya muri iki cyaha, gusibanganya ibimenyetso no kugerageza kurwanya inzego z’umutekano zakurikiranye iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre, yavuze ko Iberabose yabaga mu kazu gato k’icyumba n’uruganiriro mu rugo rw’iwabo, aho yari amaze iminsi akundana n’uyu mwana w’umukobwa. Uyu mwana yari yaranemeye kureka ishuri kugira ngo abane na Hakim, kandi baturanye.

Umunsi w’ibyago byatangiriye ubwo uyu mukobwa yemeye kujyana na Hakim mu murima w’iwabo ngo bafatanye gushyira ifumbire ku nzuzi. Nyuma y’akazi, batashye maze nyina wa Hakim azana ibiryo bararya, nyuma bajya kuryama.

Abaturage batangiye gukeka ko hari ikibazo kuko urugi rw’inzu rutari rukinze. Bagerageje kumwiyama ngo akingure, Hakim ahitamo gusimbuka hejuru y’inzu kugira ngo abacike, ariko bamufatisha.

Nyuma yo gufatwa, abaturage bagerageje kohereza umukobwa ku kigo nderabuzima ngo harebwe niba atahohotewe. Gusa uyu mwana yaje gutoroka abajyanye, asubira kwa Hakim, aho yinjijwe na nyina wa Hakim maze akinga inzugi zose, atuma umukobwa ahamara iminsi nta gusohoka, nta kurya.

Nyina wa Hakim, ushakishwa n’inzego z’umutekano, yakomeje kugerageza kwivanga mu iperereza, ahakana ko umwana yaba ari mu nzu, ndetse anagerageza kwiyunga mu miryango kugira ngo iki kibazo kizarangizwe mu bwumvikane.

Inzego z’umutekano zasohoye wa mwana nyuma yo guca ingufuri z’inzu, maze ajyanwa kuri Isange One Stop Centre ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo hakorwe ibizamini bikenewe. Hakim na nyina batawe muri yombi, mu gihe umukobwa yasubiye mu rugo aho ari gukurikiranwa n’ababyeyi be.

Gitifu Ntawizera yavuze ko iki kibazo cyashoboraga gusibanganywa n’imiryango y’impande zombi, ariko avuga ko inzego z’ubugenzacyaha zashikamye kugira ngo ukuri kugaragare.

Yongeye gushishikariza ababyeyi kumva ko umutekano n’uburenganzira bw’abana babo bidashobora gucibwa ku mafaranga yo kwiyunga mu muryango, asaba abaturage guharanira ubutabera.

Uyu mwana w’umukobwa, nyuma yo kuganirizwa, yemeye gusubira ku ishuri, aho agiye gutangira amashuri yisumbuye nk’uko byari biteganyijwe.