Connect with us

NEWS

Rusizi: Umunyonzi yateshejwe kwiyahura ku nshuro ya 3

Published

on

Nshimiyimana Aaron, wo mu Mudugudu wa Cyapa, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, ukora umwuga w’ubunyonzi, arembeye mu bitaro bya Gihundwe nyuma yo kugerageza kwiyahura bikanga, ubwo bageragezaga kumukura mu mugozi akaba yakubise agahanga hasi agakomereka.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango, Kamana Elias yavuze  ko uyu mugabo watashye yasinze inzoga bita Icyuma, akaba agirana amakimbirane n’umugore we aho ashinja umugore kumuca inyuma, umugore akabihakana.

Asobanurta ko umugabo ageze mu rugo igihe cyo kurya yasabye umugore ko we bamushyira ibiryo mu cyumba, umugore arabimushyira, we n’abana babo 3 basangira na nyina muri salo.

Ati: “Ubwo baryaga umuhungu wabo mukuru w’imyaka 14, yumvise mu cyumba ibimeze nk’ibihubangana, yihuta ajya kureba yibaza ibibaye, asanga ni se wahambiranyije imishumi y’inkweto, arayimanika yishyiramo.’’

Avuga ko uwo muhungu yihutiye gushakisha aho mu cyumba icyo acisha iyo mishumi, arayica, se arahubuka akubita agahanga hasi kuri sima karasaduka. Induru ziravuga, irondo, abayobozi n’abaturage baratabara basanga umugabo avirirana, agahanga kasadutse bihutira kumujyana mu bitaro bya Gihundwe.

Yongeyeho ati: “Nyuma twasanze umugore mu rugo turamuganiriza, tunajya mu bitaro bya Gihundwe dusangayo umugabo na we turamuganiriza turi kumwe n’inshuti z’umuryango n’abandi twabonaga bashobora kudufasha, bombi tubereka ingaruka ziri mu byo birirwa bakora bigayitse, batubwira ko bagiye kwisubiraho bakabireka, bakabana neza mu mahoro.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeux avuga ko kwiyahura ari icyaha, bakaba bategereje ko ava mu bitaro agatabwa muri yombi akabazwa ikibazo afite nyirizina kimutera gushaka kwiyambura ubuzima ahoramo.

Ati’’ Biterwa no kutigirira icyizere ntanakigirire uwo bashakanye, akumva ko buri gihe amuca inyuma, akumva yabikemuza kwiyahura ariko si byo. Kwiyahura ni icyaha gihanwa n’amategeko, umuntu uhora akora ibintu nk’ibyo ntitwamureka ngo bihore bityo, kuko amaherezo twazasanga noneho yiyahuriye mu ishyamba cyangwa ahandi.’’

Yasabye abaturage kwirinda gukemuza ibibazo bafite uburyo bushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane bashaka kubwiyambura cyangwa kugira undi babwambura, ababwira ko ubwo ari ubugwari, ahubwo ko baba bakwiye kugana abayobozi bakabagira inama, bakanareka ibiyoga bibi banywa kuko na byo birushaho kubayayura imitwe bagatakaza ubwenge.