NEWS
Rusizi: Umukobwa yiciwe mu kabari k’urwagwa
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri saa munani z’ijoro (2h00) rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 27 wakoraga mu Kabari k’urwagwa mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa wishwe yitwa Niyonsenga Dianne, akaba akomoka mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye. Irondo ry’umwuga niryo ryatabaye ryumvise umuntu atakira kuri ako Kabari, rigezeyo risanga yamaze gushiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ubwo irondo ryatabaraga ryahuye n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi. Ati “Nibyo, saa munani z’ijoro umuntu yatatse, irondo ritabaye rihura n’umusore witwa Ngabirinze Eraste avuye muri ako kabari k’urwagwa n’ibindi binyobwa kakoreragamo.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Umukobwa witwa Niyonsenga Dianne w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka i Huye basanga yapfuye, birakekwa ko yishwe, Eraste yatawe muri yombi na RIB.”
Gitifu Iyakaremye yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, kwicungira umutekano no kumenya abo bagendana nabo n’igihe bagomba gutahira. Umurambo wa nyakwigendera ntabwo urashyingurwa, urajyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruracyakora iperereza.