NEWS
Rusizi: Umuceri wabuze abaguzi
Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi batewe impungenge no kuba umuceri bejeje ukirunze ku mbuga no muri hangari, aho ushobora kuhangirikira igihe imvura iguye.
Aba bahinzi bavuga ko umuceri urenga toni 4000 ukirunze ku mbuga banikaho biterwa n’uko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura. Muri iki gihembwe cy’ihinga basaruye toni zirenga 7000 ariko mu gihe cy’amezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurisha toni 2000 gusa.
Ibyishimo Emmanuel, ufite toni 4,9 ataragurisha, yavuze ko batewe impungenge no kuba umuceri basaruye ukirunze kuri hangari no mu mbuga banikaho kuko ushobora kuhangirikira igihe imvura iguye. Yagize ati, “Ni ikibazo gikomeye kuko imvura iguye wakwangirika. Ikindi biri kuduteza igihombo nk’abahinzi kuko hari abatarabona amafaranga yo gutunganya imirima ngo bahinge igihembwe gikurikiyeho.”
Mu mpamvu zituma inganda zitagura uyu muceri harimo ivuga ko utumye neza, babihuza no kuba umuceri wo mu bihembwe bishize waraguzwe kandi byari mu gihe cy’imvura, bikabagora kumva ukuntu uwo bafite ubu ari wo banika ntiwume kandi ari mu mpeshyi.
Bunani Obed, Umuyobozi w’Ihuriro ry’amakoperative ahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama, yavuze ko muri toni 7000 bari bejeje bamaze kugurisha toni 2000, wakuramo toni 1000 bazagira imbuto bagasigarana toni zirenga 4000 zikirunze ku mbuga no muri hangari.
Umuyobozi w’ihuriro ry’inganda zitunganya zikanacuruza umuceri mu kibaya cya Bugarama ntabwo araboneka ngo agire icyo atangariza ku mpamvu zituma inganda zitari kugura umuceri kandi zaragiranye amasezerano n’abahinzi avuga ko zizajya zibagurira umusaruro.
Habimana Alfred, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko ikibazo cy’umusaruro wabaye mwinshi ukaba utari kugurwa kitari mu Bugarama honyine, ariko inzego zibishinzwe ziri kubiganiraho kugira ngo haboneke igisubizo. Yagize ati, “Uyu munsi rero hano iwacu mu Bugarama icyo dushima kurenza ahandi ni uko nibuze inganda zasinyanye amasezerano n’abahinzi. Ikindi batangiye gutwara umuceri. Ni ikibazo kiri kuganirwaho icyo tubizeza ni uko abaturage batazahomba.”
Visi Meya Habimana yasabye aba bahinzi gushaka amahema bakaba batwikira umuceri uri ku mbuga mu gihe imvura yaba iguye kugira ngo utangirika.
Ubuso buhingwaho umuceri mu Kibaya cya Bugarama bugeze kuri hegitari 1401, ariko hari gahunda yo kongera gutunganya igishanga cyasigaye kidatunganyije ku buryo ubu buso buziyongeraho izindi hegitari 50. Ku gihembwe cy’ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga 7000 z’umuceri.