NEWS
Rusizi: Inkubi y’umuyaga yasambuye igikoni cy’ishuri
Inkubi y’umuyaga yibasiye Ishuri ribanza rya Gisozi riherereye mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, yasambuye igisenge cy’igikoni, aho abanyeshuri 969 bari basanzwe batekerwa. Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024, mu gihe cy’imvura nyinshi yaguye muri ako gace.
Iri shuri rifashwa n’Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, Diyoseze ya Cyangugu, ku bufatanye na Leta. Acidikoni Nemeyimana Azaria, umwe mu bayobozi b’Itorero, yabwiye Imvaho Nshya ko igisenge cyose cy’igikoni cyagurutse kikagwa ku nzu y’umuturage muri metero 50 uvuye ku ishuri, ariko gitangirwa n’igiti bituma kitangiza byinshi mu baturanyi.
Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko abana barenga 900 batabona aho batekerwa. Gutekera abana hanze ntabwo ari ibintu byoroshye, ni yo mpamvu dusaba ubufasha bwihuse kugira ngo ibibazo by’abana n’umuturage byakemurwe.”
Niyonsaba Jean de Dieu, umuturage wasenyukiwe n’icyo gisenge cy’igikoni, yavuze ko inzu ye, by’umwihariko icyumba yararagamo n’umuryango we, cyangiritse bikomeye. Yongeyeho ko umugore we n’uruhinja rw’amezi 7 bari mu nzu ubwo yasenyukaga, ariko bagashobora kugama mu baturanyi. Niyonsaba asaba Leta cyangwa ishuri kongera kumwubakira inzu kugira ngo we n’umuryango we babone aho kurara.
Dukuzumuremyi Anne-Marie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko abakozi bo mu Karere bagiye kureba uko ikibazo giteye ngo harebwe ibikenewe byose. Yavuze kandi ko bagiye gusaba ubufasha muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kugira ngo iki kibazo gikemurwe byihuse.
Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzenguruka bagasuzuma aho ibisenge by’ibigo byabo bitameze neza, cyane muri ibi bihe by’imvura irimo umuyaga mwinshi, kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi zishobora kwangiza byinshi.