Connect with us

NEWS

Rusizi: Imbangukiragutabara yarenze umuhanda, umugore inda y’amezi 4 ivamo

Published

on

Imodoka y’imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yarenze umuhanda ijyanye umugore utwite inda y’amezi 4, ihita ivamo. Abari kumwe na we batanu na bo barakomereka.

Iyo modoka, yarimo umurwaza ufite uruhinja rw’amezi 8, umuganga, na shoferi, yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi. Impanuka yabaye ahagana saa munani n’iminota 50 z’igicuku gishyira ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, Niyitegeka Gérard, yavuze ko mu bakomeretse batanu bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Mibilizi, mu gihe umugore wakuyemo inda we yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Ati: “Yari yavuye ku Kigo Nderabuzima mu ma saa sita z’igicuku, ageze muri uriya Mudugudu wa Kabugarama asigaje iminota itagera ku 10 ngo agere ku Bitaro bya Mibilizi, imodoka iracuranguka igwa mu kabande muri metero 300 uvuye ku muhanda. Umugore wari ufite ibibazo by’inda yari atangiye kugerwaho n’ingaruka, ihita ivamo, ahita ajyanwa muri CHUB.”

Yakomeje avuga ko harimo n’umugore wari ufite uruhinja rw’iminsi umunani rwari ruvukanye ibibazo, na we yari ajyanywe ku Bitaro bya Mibilizi kwitabwaho n’abaganga. Uru ruhinja rwahise rwavunika ukuguru, mu gihe na nyina, umuganga, na shoferi na bo barakomereka, ubu bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibilizi.

Yavuze ko iyi mbangukiragutabara bari barayihawe ku wa 15 Ugushyingo umwaka ushize, ikurikiye iyahawe ku wa 30 Nyakanga 2022, nyuma y’uko bari bamaze igihe kinini nta modoka y’imbangukiragutabara bagira, bikaba byaratumaga abagore bo mu Tugari twa Rwambogo na Nyamihanda babyarira mu nzira.

Iyi modoka na yo iheruka gukora impanuka, irenga umuhanda igeze mu Kagari ka Kiziho, Umurenge wa Nyakabuye, ku wa 3 Ukwakira umwaka ushize. Muri 6 bari bayirimo, 5 bose barapfuye.

Yavuze ko bategereje kubona indi mbangukiragutabara, kuko iyi yangiritse cyane igihari mu kabande. Kubera iyo mpamvu, bashobora gusubira mu ngorane zo kubona ababyeyi babyarira mu bihuru.

Ati: “Turaba twitabaje iz’Ibitaro bya Mibilizi, ariko birakomeye kuko kugira ngo imbangukiragutabara izave kuri ibyo bitaro, tuyitumyeho ngo ifate umurwayi cyangwa umugore uri ku nda imujyane ku bitaro, ari amasaha menshi cyane. N’ubundi agerayo ibibazo byari bimwugarije byarushijeho kwiyongera.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yemeye ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye.

Ati: “Ni imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Land Cruiser, GR 569E, y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, yari itwawe na Tuyizere Théobald, yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yerekeza ku Bitaro bya Mibilizi irimo abantu 6. Igeze mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, umushoferi ararangara, irenga umuhanda igwa mu kabande, abari bayirimo bose barakomereka.”

Yasabye abashoferi bose kwitwararika bakirinda uburangare igihe cyose batwaye imodoka, kugira ngo birinde kandi barinde abo batwaye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane abatwaye nijoro, bakanibuka kujya banyuzamo bagahagarara ngo baruhuke kugira ngo ibitotsi bitabatwara bagateza impanuka.