Connect with us

NEWS

Rusizi: Bibye inkoko 5 bafatwa bamaze gukarangamo 4 batangiye kuzirya

Published

on

Ndikumana Ignace w’imyaka 15 na Ishimwe Roberto wa 18 batawe muri yombi bafatanywe inyama z’inkoko 4 bari bamaze gukaranga batangiye kuzirya, mu nkoko 5 bari bavuye kwiba ku muturanyi wabo mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahinga, Munyaneza Théogène yavuze ko aba basore bari basanzwe barananiranye barataye ishuri, abaturage batangiye kumufasha gushakisha ariko bakeka abo basore.

Ati: “Twagiye kwa nyirakuru wa Ishimwe Roberto, umukecuru w’imyaka 82 babana mu nzu dusanga bamaze gukarangamo 4 batangiye kuzirya indi batarayica, hagakekwa ko bari bayisigaje ngo bayigurishe baguremo agacupa ko kurenza kuri izo nyama. Batabwa muri yombi bahita babyemera bataruhanyije n’izo nyama barazizana barazitwereka.’’

Yongeyeho ati: “Ni abana bananiranye, banze ishuri birundurira mu ngeso y’ubujura, uko tubafashe kutabasubiza mu ishuri bugacya barivuyemo basubiye muri izo ngeso, kugeza ubwo abaturage batangira kubinuba, ari yo mpamvu n’izi nkoko zikibura bose ari bo bahise bakeka, tubakurikiranye koko tubafatira mu cyuho bamaze kuzikaranga.’’

Munyaneza  yavuze ko ubwo bafatwaga  imiryango yabo yemeye kuriha izo nkoko ariko kuko basanzwe bavugwaho guhungabanya umutekano w’abaturage barara babiba, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) ntirwabihanganira,ubu bafungiye kuri sitasiyo yarwo ya Kamembe.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Gahinga  bwagiriye inama uyu mukecuru kutongera kwemera abana nk’aba baba iwe, kuko ari inshuro ya 2, undi mwuzukuru we amaze umwaka afunze, nyuma yo kwiba matola y’umuturanyi bakaza gusanga na we yayizanye kuri uyu mukecuru aho yabaga, bakaba biba bakabizanayo kuko baba bazi ko atari bubimenye.

Ikindi bamusabye ni ukujya agenzura buri gihe ibiri iwe, yasangamo ibitari ibye akeka ko byahazanywe n’abana nk’abo baba iwe agatanga amakuru hakiri kare bikagaruzwa, abo bana akabohereza iwabo kuko bahafite.

Yanasabye abaturage bafite abana bagejeje igihe cyo kwiga kubohereza mu mashuri, yaba asanzwe cyangwa ay’imyuga, abo bafite banze kwiga bakabagaragariza ubuyobozi bukabaganiriza.

Kuko nk’abo baba baranze kwiga, nta kindi kizwi bafite bakora ari bo usanga mu ngeso mbi zo kwiba mu ngo no gutegera mu mayira abaturage bakabambura, abategera abagenzi kuri za moto bakabica n’abafatirwa mu bujura bukoresha ikoranabuhanga biyise Abameni.