Connect with us

NEWS

Rusizi: Arakekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yaciwe umutwe

Published

on

Kayijuka Antoine w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yaciwe umutwe.

Igihimba cy’umugore we witwa Nyiranshimyumukiza Vestine w’imyaka 32 cyasanzwe mu mugenzi uri mu ishyamba rya Nyagatare, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, ariko umutwe we wabonetse hafi y’uwo mugezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeuse, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru  ko uyu mugabo usanzwe ari umumotari yisobanuye avuga ko umugore we yasohotse saa saba z’ijoro agiye ku bwiherero ntiyagaruka.

Avuga ko yategereje hashize iminota 20 asohoka ajya kureba uko byamugendekeye, ashaka mu bwiherero, mu nzu n’ahandi hose mu rugo aramubura.

Yahise ahamagara irondo ry’umwuga rimufasha gushakisha hose, umugore arabura.

Gitifu Ingabire Joyeux ati: “Umurambo twaje kuwusanga mu mugenzi uri mu ishyamba riri Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu bilometero 5 uvuye aho batuye duhawe amakuru n’umushumba wari uragiye inka, igihimba kiri ukwacyo, yambaye ubusa buri buri umubiri wose, umutwe tubanza kuwubura, dukomeje kuwushakisha tuza kuwubona hafi y’icyo gihimba.”

Avuga ko RIB yahise ihagera, Umurambo ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

Umugabo yahise atabwa muri yombi, abana bari bafitanye bajyanwa iwabo w’umugabo, inzu bari batuyemo isigara yonyine.

Gitifu Ingabire yasabye abaturage kwirinda ibyaha kuko ingaruka zabyo ziba mbi cyane, yizeza ko abishe uyu mugore batazacika ubutabera.

Nyakwigendera asize umugabo n’abana 2, umuhungu w’imyaka 6 n’umukobwa w’imyaka 3, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane nyir’izina abamwishe.