Connect with us

NEWS

Rusizi: Arakekwaho gutwika ishyamba rya Leta

Published

on

Umugabo wo mu Kagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, arashakishwa n’ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano, akekwaho gutwika hegitari 2 z’ishyamba rya Leta ngo aratwika ibiyorero.

Iryo shyamba ryahiye ni irihuriweho n’Umurenge wa Butare ndetse n’uwa Gikundamvura igice cya Gikundamvra mu Kagari ka Mpinga kikaba ari cyo cyibasiwe n’inkongi yaturutse ku biyoreel yatwikiraga mu murima we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Baziki Yussuf, yavuze ko ubwo uwo mugabo yatwikaga ibiyorero mu murima we wegeranye n’iri shyamba, umuriro wagurumanye urigeramo maze we agahita aburirwa irengero.

Gitifu Baziki ati: “Ku bufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’Inzego z’umutekano twagerageje kurizimya ku bw’amahirwe riza kuzima nubwo byatinze, uwo mugabo tukaba tukimushakisha ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Butare ngo atabwe muri yombi abibazwe.”

Asaba abaturage kwirinda gutwika ibiyorero kuko bitemewe kubera impamvu zirimo kwangiza ibidukikije no kwangiza ifumbire iba yagombaga kuvamo.

Yanongeye kubiyama kwangiza amashyamba bayatwika, haba ari mu buryo bw’ibyo biyorero cyangwa bahakuramo ubuki.

Yibukije ko iyo ishyamba rihiye hangirika byinshi bigize urusobe rw’ibinyabuzima, uhereye ku bimera ukageza no ku bihumeka biribarizwamo.

Yashimangiye ko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa by’intangarugero.

Yakomoje no ku baca mu rihumye ubuyobozi bagatema amashyamba yabo ateze neza bagatwika amakara cyangwa amatafari, bikaba intandaro y’inkongi zibasira amashuamba y’abaturage n’aya Leta.

Yibukije abaturage ko gusarura amashyamba adakuze na byo bihanirwa, ko imigirire nk’iyo mibi yose igomba gucika.