NEWS
Rusizi: Afunzwe akekwaho gusenya inzu ya Mudugudu
Hafashimana Wellars w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Rebero, yatawe muri yombi nyuma yo gufata ishoka akamenagura urugi rw’inzu ya Subwigano Daniel, Umukuru w’umudugudu.
Ibyo byabaye tariki ya 6 Ukwakira 2024, ubwo umuhungu wa Hafashimana yagiye gutabaza Mudugudu nyuma y’uko se yamushatse gukura mu ishuri kugira ngo amufashe guhinga.
Hafashimana afite abana batandatu, muri bo harimo umuhungu w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza n’umukobwa w’imyaka 16 wari mu wa gatanu w’amashuri abanza. Bombi amaze kubakuramo inshuro nyinshi, ahagarikwa n’ubuyobozi.
Mudugudu Subwigano yavuze ko umuhungu wa Hafashimana yamugezeho ku Cyumweru, amubwira ko se amusaba kuva mu ishuri akajya kumufasha guhinga.
Ubwo Hafashimana yashakaga gukura umuhungu mu ishuri, Mudugudu aramubuza, undi ahita atangira kumutuka, mbere y’uko amusanga iwe agatera urugi n’ishoka.
Uyu mugabo ngo akunze kurangwa n’ubusinzi no gusagarira umuryango we. Bivugwa ko yabangamiye bikomeye umugore we n’abana, ndetse anagerageje kugurisha amabati y’inzu ye kugira ngo abone amafaranga yo kugura inzoga.
Iyo umugore amubujije gukura abana mu ishuri, aramukubita, bigatuma ubuyobozi bukomeza guhamagaza uyu mugabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza, Dukuzumuremyi Anne Marie, yemeje ko Hafashimana ari kubazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse ko umwana we akomeje kwiga.
Ubuyobozi bukomeje kwigisha ababyeyi bafite imyitwarire nk’iy’uyu mugabo, kugira ngo bafashe abana babo kubona uburenganzira bwo kwiga.
Uyu mugabo ashinjwa gukangisha abana inzara no kubabuza amahirwe yo kwiga, ibikorwa bigize ihohoterwa rikomeye, cyane cyane mu gihe bigaragazwa n’inshuti z’umuryango n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu.