NEWS
Rusizi: Afungiwe gukubita se ishoka mu mutwe
Habimana Ephraim w’imyaka 26, afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nkombo mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gukubita se umubyara, Mburanyi Augustin, ishoka mu mutwe amwitiranyije n’idayimoni.
Uyu musore, utuye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Rwenje, Umurenge wa Nkombo, avuga ko se amutera abadayimoni, bigatuma akora amakosa atiyumvamo.
Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwenje, Nsengiyumva Alfred, yavuze ko, Habimana yabwiye abamufashe ko yatewe na “ikidayimoni” cyamusatiriye kimureba nabi, ari nabyo byatumye afata ishoka ayasa se mu mutwe.
Nsengiyumva yagize ati: “Avuga ko se amuroga, bakamugaburira ibiryo yatongereye yanabanje guterekereraho, yabirya bikamumerera nabi bikamutera imico mibi atiyumvagamo.”
Yakomeje asobanura ko nyuma yo gukubita se ishoka, Habimana yabwiye inzego z’umutekano ko atari azi ko ari we ayikubise. Yagize ati: “Yanyibwiriye ko ajya kuyimwasa yari amwicaye iruhande mugitondo, umusore abona ikintu cy’ikidayimoni kimusatira, kimukoba, gishaka kumusingira ngo kimunige, aragitanga aterura ya shoka aracyasa nk’uwasa urukwi atazi ko ari se ayashije mu mutwe.”
Uyu musore asanzwe afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse abaturanyi bavuga ko atari ubwa mbere akomeretsa se. Umwe mu baturanyi yavuze ko ibi byabayeho bwa kabiri, ati: “Ibya ruriya rugo ni amayobera. Ni ubwa 2 uriya mwana akomeretsa se kuko ubwa mbere yamukubise ikibando, amukomeretsa cyane cyane ku kuboko na bwo ngo yumva ari ikidayimoni kije kumuniga akomerekeje.”
Se wa Habimana yari yaramubabariye inshuro ya mbere ubwo yamukomeretsaga, ariko ubu yashyizwe mu bitaro kubera gukomereka bikabije. Nsengiyumva yavuze ko bashatse kumuvurira ku kigo nderabuzima cya Nkombo, ariko yamerewe nabi cyane, agomba koherezwa mu Bitaro bya CHUB. Yagize ati: “Ashobora gupfa rwose. Amahirwe yo gukira ni make cyane kuko yamwangije cyane.”
Ikibazo cy’amarozi si ubwa mbere kivuzwe mu Karere ka Rusizi, aho abaturage bahora bikeka hagati yabo, bakanashinja abantu kuba abarozi. Mu bice bimwe by’ako karere harimo imirenge nka Nyakarenzo, Nzahaha, Bugarama, Muganza na Nyakabuye, iby’amarozi bihasanzwe kenshi, kandi bikaba biteranya imiryango, bigateza n’umutekano muke.