Connect with us

NEWS

Rusizi: Abasore 9 bakekwaho kwiba bitwaje inzembe bafatanywe n’urumogi

Published

on

Mu Karere ka Rusizi, Akagari ka Cyangugu, abaturage bamaze iminsi bataka kwibwa amatelefoni no gutoborerwa inzu nijoro, ibintu byarangiye hafashwe abasore icyenda bakekwaho ibi bikorwa, barimo n’umuzamu w’aho bajyanaga ibyo bibye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yemeje ko aba basore bafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, irondo, n’abaturage. Uyu muzamu w’imyaka 38 ashinjwa ubufatanyacyaha kuko yemereraga abajura kubika ibyo bibye mu nzu irimo kubakwa yari arinzwe.

Abasore bafashwe bafite imyaka iri hagati ya 16 na 24, bakaba bari bafite inzembe mu bibiriti bakoresha mu gihe bahura n’abagerageza kubarwanya. Uyu muyobozi yavuze ko aba basore bafatanywe n’urumogi, ndetse ko umunani muri bo baturutse mu Mirenge yo mu Karere ka Nyamasheke, naho umwe akaba ari uwo mu Murenge wa Kamembe.

Iyakaremye Jean Pierre yagaragaje ko aba basore bararaga mu nzu imwe, aho banateguraga ibikorwa byo kwiba bakabifatanya no gukoresha urumogi. Yavuze ko abaturage bari bakomeje gutaka ko babura aho abajura baba barengeye, ari na byo byatumye hakorwa iperereza ryagejeje ku ifatwa ry’aba basore.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Iyakaremye yavuze ko inzego z’umutekano zafashe ingamba zo guca ubujura, urugomo, n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’uyu mujyi. Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabahaye imodoka yo kubafasha mu bikorwa byo guhiga aba banyabyaha.

Asaba ba Mutwarasibo n’abandi bayobozi b’Inzego z’ibanze gukurikirana abantu batari basanzwe bazi mu baturage babo, bagatangira amakuru ku gihe mu gihe hari ukekwaho ibikorwa bibi.

Abasore bafashwe bashyikirijwe Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe, nyuma yaho bazajyanwa mu kigo ngororamuco (Transit Center).