NEWS
Rusizi: Abari mu bukwe bakoze Impanuka
Imodoka ifite pulake RAH 642E yavaga mu Murenge wa Muganza yerekeza mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, itwaye abari bagiye mu bukwe, yakoze impanuka ikomeretsa abantu 10.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Cyarukara, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi ubwo imodoka yari itwawe na Nikuze Vincent yageragezaga kwirinda umwana wambukaga umuhanda, ariko agahita agonga umunyegare n’abandi bantu bari hafi aho.
Umwe mu bari aho impanuka yabereye yatangarije ko umwana yagerageje kwambuka umuhanda ahatari ku murongo wagenewe abanyamaguru (zebra crossing), ibyo bituma umushoferi amukatiraho ahita agonga umunyegare babisikanaga, ndetse n’abantu 6 bari aho bakoreraga mu muhanda bakomeretse. Nyuma yaho imodoka yakubise igiti, irangirika bikomeye.
Ati: “Mu bantu 6 yagonze, kimwe n’umunyegare hamwe n’abari mu modoka imbere, bose hamwe bakomeretse ni 10. Hari uwakomeretse umunwa n’amaboko akaba yari akiri muri koma ubwo nahageraga, abandi bakomerekejwe mu maso, intugu, mu mutwe, hari uwakomeretse akaboko n’uwakomeretse ukuguru, abenshi bakomeretse amaboko n’umutwe.”
Yakomeje avuga ko umwe mu bakomeretse cyane yajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe, abandi bakajyanwa mu Bitaro bya Mibilizi, umushoferi we ntacyo yabaye, ariko imodoka yangiritse cyane.
Uwaganiriye n’itangazamakuru avuye kureba musaza we wakomerekejwe bikomeye yagize ati: “Nageze mu Bitaro bya Gihundwe nsanga basanze bikomeye bamwohereje mu Bitaro bya Kibogora, kubera ko igufa ry’ukuboko ryari ryacitsemo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru, avuga ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye imodoka.
Ati: “Abakomeretse bose hamwe ni 10, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Muganza, ariko nyuma 6 bajyanwe mu Bitaro bya Mibilizi undi mu Bitaro bya Gihundwe, aho bari kwitabwaho. Impanuka yatewe n’uburangare bw’uwari uyitwaye.”
Yasabye abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika, cyane cyane mu nsisiro no mu mihanda inyuramo abantu benshi, kuko impanuka zigira ingaruka zikomeye ku babigwamo.