NEWS
Rusesagina Paul aracyatoneka inzirakarengane z’ibitero bya FLN
Rusesagina Paul wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba akomeje kwitabazwa mu bikorwa bibisha byo guhungabanya Abanyarwanda, agahabwa rugari akina ku mubyimba abagizweho ingaruka n’ibitero umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yayoboye wakoze mu gihugu.
Kuri ubu ibinyamakuru by’amahanga byahagurutse mu mugambi wo gushaka guhungabanya Abanyarwanda mu bihe binjira mu matora, bitangira gusohora inkuru z’uruhererekane zigamije kwanduza isura y’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ibi bikorwa byiswe ‘Rwanda Classified’ biri gukwirakwizwa n’ibinyamakuru bisaga 17 byiganjemo ibyo ku Mugabane w’u Burayi, bikifashishwamo abantu barahiye ko badateze kuvuga ibyiza ku Rwanda mu gihe rukiyoborwa na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside.
Paul Rusesabagina wafunguwe ku mbabazi za Perezida, nyuma yo gusubira muri Amerika, akunze kwifashishwa n’abashaka kugaragaza nabi u Rwanda.
Ubwo Rusesabagina yaburanaga ibi byaha, yemereye urukiko ko ari we washinze umutwe wa MRCD-FLN wagabye ibitero by’iterabwoba mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Iperereza ry’u Bubiligi ryagaragaje ko yawushakiraga inkunga y’amafaranga.
Kwivuguruza byahindutse ikirango cya Rusesabagina
Rusesabagina yafunguwe muri Werurwe 2023 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame. Mbere yaho, nk’uko Minisiteri y’Ubutabera yabigaragaje, yari yabanje kwandika ibaruwa, asaba imbabazi ashingiye ku mpamvu zirimo uburwayi budakira afite, no ku kuba yaricujije ibikorwa MRCD-FLN yakoze, birimo kwica abasivili, igakomeretsa abandi.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko Rusesabagina yarekuwe nyuma y’ibiganiro by’ubuhuza by’u Rwanda na Amerika, byayobowe na Leta ya Qatar, byari bigamije kureba niba yafungurwa.
Muri izi nkuru, Rusesabagina yabajijwe impamvu yafunguwe nyuma y’imyaka ibiri n’amezi arindwi kandi yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25, asubiza ati “Ni ukubera igitutu.”
Aha yirengagije ibaruwa yanditse asaba imbabazi Perezida, yemera ko yahemukiye Abanyarwanda ndetse n’umuhate wa Qatar yamwakiriye muri Ambasade yayo i Kigali.
Mu igororero rya Nyarugenge, Rusesabagina yari yarahawe icyumba cyihariye yabagamo, cyarimo iby’ingenzi byose byagombaga kumufasha kubaho neza nk’umurwayi.
Ni icyumba kigari cyabagamo igitanda, inzitiramibu n’akabati ndetse yari yaremerewe kurya indyo yihariye no gukoresha mudasobwa kugira ngo imufashe gukurikirana urubanza rwe.
Yavuze kandi ko yatotezwaga, agakubitwa, nyamara buri cyumweru yazaga gusurwa n’abayobozi ba Ambasade y’u Bubiligi n’iya Amerika mu Rwanda bagenzwa no gukurikirana imibereho ye.
Icyo gihe yanahabwaga telefone, akavugana n’umuryango we nubwo we yavuze ko yahabwaga akawumenyesha amakuru ye yose.
Muri izi nkuru Rusesabagina yivugira ko ubwo bamufunguraga, yabyemeye ari uko amaze kuvugana kuri telefone n’umukozi wa Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ukibaza uburyo umuntu wari ufashwe nabi yakubiswe bikamenyekana ageze muri Amerika.
Ikinyoma Rusesabagina atajya asiga inyuma mu gihe aganira n’ibinyamakuru, ni uko ngo yarokoye Abatutsi bahungiye muri Hôtel de Mille Collines mu gihe cya Jenoside, nyamara abenshi mu buhamya batanze, baragaragaje ko barokowe no kuba baramwishyuye amafaranga menshi.
Igiteye agahinda muri ibi byose bikomeje gukwirakwizwa kuri Rusesabagina, ni uko nta pfunwe na mba aterwa n’abo FLN yishe mu bitero yagabye ku Rwanda hagati ya 2018 na 2019.
Bamwe barapfuye basiga imfubyi n’abapfakazi, abandi bakurizamo ubumuga budakira nyamara we aracyagaragaza ko ntacyo bimubwiye, ko azakomeza kurwanya u Rwanda kugeza ku iherezo.
Ibyo abifashwamo n’ibihugu bikomeye bimukoresha mu nyungu zabyo, kugira ngo bisebye u Rwanda cyangwa se byandike amateka yarwo uko atari, byose bigamije kuryanisha Abanyarwanda no kubasubiza inyuma.