NEWS
Rurageretse hagati ya Gen Muhoozi na Ambasaderi wa USA muri Uganda
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko asaba ibisobanuro Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Uganda, William W. Popp, kubera ibyo yise gutesha agaciro Perezida w’igihugu, Yoweri Kaguta Museveni.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, Gen Kainerugaba yagize ati: “Niba uyu Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika adasabye imbabazi, ku gikorwa cyo gutesha agaciro muzehe wacu, bitarenze kuwa Mbere saa tatu za mu gitondo, tuzamusaba kuva muri Uganda.”
Muhoozi yongeyeho ko nubwo nta kibazo Uganda ifitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’igihugu, avuga ko hari ibimenyetso bifatika by’uko icyo gihugu gifite ibikorwa bigamije kurwanya Guverinoma iyobowe n’Ishyaka rya NRM.
Ati: “Baturage bagenzi banjye, ni inshingano zanjye kubamenyesha ko twese nk’igihugu tugomba guhangana n’Ambasaderi wa Amerika uriho ubu, kubera ibikorwa byo gusuzugura Perezida wacu no guta agaciro itegeko nshinga rya Uganda.”
Nubwo Gen Muhoozi yatangaje ibi, ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye ku byo yashinje Ambasaderi William W. Popp.
Ibi birego bije nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiriye ibihano abapolisi bane bo muri Uganda, bashinjwa gukorera iyicarubozo Francis Zaake, umudepite wa NUP, mu gihe cy’amatora ya 2021.
Abapolisi bahanwe barimo Bob Kagarura wahoze ari Komanda wa Polisi mu gace ka Wamala, Alex Mwine wahoze ayobora Polisi mu Karere ka Mitanya, Elly Womanya wahoze akora mu nzego z’iperereza za Polisi, ndetse na Hamdani Twesigye na we wahoze mu nzego z’iperereza.
Abo bapolisi n’imiryango yabo bahawe ibihano byo kudatembera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kugeza ubu Guverinoma ya Uganda ntiragira icyo itangaza kuri ibi birego bishya bya Gen Muhoozi cyangwa ku bihano bya Amerika.