Connect with us

NEWS

RURA yashyizeho uburyo bworohereza abajya kwizihiza iminsi mikuru mu Ntara

Published

on

Kubera umuvundo w’abajya mu Ntara, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwashyizeho uburyo bworohereza abajya mu minsi mikuru isoza umwaka, kugira ngo hirindwe umuvundo ukabije muri gare ya Nyabugogo.

Mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka abenshi mu Banyarwanda batuye mu Mujyi wa Kigali bajya gusangira n’abo mu miryango yabo mu rwego rwo kwishimira ko umwaka urangiye amahoro, bakaba bagiye gutangira undi ari bazima.

Itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, rigaragaza uko abagenzi bazatega imodoka guhera ku wa 23 kugera 24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30 kugera 31 Ukuboza 2024.

Rigira riti: “Abagenzi bakoresha umuhora w’Amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru) bazategera imodoka i Nyamirambo kuri Kigali Pélé Stadium.”

Rikomeza rigaragaza ko abagenzi bakoresha umuhora w’Iburasirazuba (Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma, na Kirehe) bazategera imodoka muri gare ya Kabuga.

Abagenzi bakoresha umuhora w’Amajyaruguru (Gicumbi, Nyagatare via Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke, na Nyabihu) bazategera imodoka muri gare ya Nyabugogo.

Ni mu gihe abagenzi bajya i Bugesera, bazategera muri gare ya Nyanza/Kicukiro.

RURA igira inama abateganya gukora ingendo, gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.