Connect with us

NEWS

Rulindo: Impanuka y’imodoka ya Coaster ikomeretsa 28, umwe ahasiga ubuzima

Published

on

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, imodoka Toyota Coaster yari itwaye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yakoze impanuka umuntu umwe ahasiga ubuzima, abandi 28 barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo Gicumbi-Base ubwo iyi modoka yari igeze mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, Akagari ka Rwili mu ikorosi riri mu Mudugudu wa Sakara.

Abakomeretse ni abagenzi bari muri iyo modoka n’umugabo umwe wakomeretse ubwo bageragezaga gutabara.

Abo Banyamuryango ba FPR Inkotanyi bari baturutse i Gicumbi berekeza i Musanze aho bari bitabiriye inama y’Umuryango ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, barimo 19 bakomeretse byoroheje n’abandi 7 bakomeretse bikomeye bahise bihutira kubajyana mu Bitaro bya Kinihira n’ibya Byumba. Bane boherejwe mu bitaro bya CHUK.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeje aya makuru, avuga ko bakiri gufasha abakomeretse kugira ngo bavurwe.

Yagize ati “ Imodoka yari igeze mu ikorosi ryo mu Rwiri nibwo yataye umuhanda ikuba uruhande. Umuntu umwe ni we wahise ahasiga ubuzima naho abandi bose bakomeretse.”

Hatangiye iperereza ku cyateye impanuka.