Connect with us

NEWS

Rulindo: Ikirombe cyagwiriye abantu batatu bahita bapfa

Published

on

Abantu barindwi bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batatu bahita bapfa. Icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo.

Cyabagwiriye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ari abapfuye batatu ndetse n’abakomerekejwe na cyo bane bakurwamo bajyanwa ku bitaro bya Rutongo biherereye mu Karere ka Rulindo.

Icyo kirombe gicungwa na Kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Rutongo Mines Ltd, icyakora abo bagabo ngo barimo bagicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bagwirwa n’igitengu cyacyo.

Uretse abo batatu bahise bapfa, abakomerekejwe na cyo uko ari bane bakuwe mu itaka ryari ryabarengeye, bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Masoro harimo n’aboherejwe ku bitaro bya Rutongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Uwanyirigira Judith, avuga ko mu makuru y’ibanze ku cyaba cyateye iyo mpanuka babashije kumenya, ngo ni uko amazi y’imvura imaze iminsi igwa, yagiye acengera mu butaka, burushaho gusoma, buroroha, maze ubwo abo baturage bageragezaga gucukura rwihishwa bugahita bubaridukira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yaboneyeho kwibutsa abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Ubwo bucukuzi bukozwe muri ubwo buryo nibabwirinde kuko ari n’icyaha gihanwa n’amategeko. Ahubwo bakwiye kuba ari abatangira amakuru ku gihe, ku muntu wese bamenya cyangwa babonye abwishoramo kuko ari bwo buryo bwadufasha kubuca burundu”.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko bukunze kugaragara mu Karere ka Rulindo, bukunze gushyira ubuzima bw’abatari bacye mu kaga, ahanini bishingiye ku kuba hari abahatakariza ubuzima, abandi bukabasigira ubumuga buhoraho.