NEWS
Rulindo: Abantu 28 batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe abantu 28 bakurikiranyweho gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro n’abandi batanu bayaguraga mu buryo bwa magendu, mu Mirenge ya Ntarabana na Masoro, Akarere ka Rulindo.
Aba bantu bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi 2025, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage b’iyo mihanda. Polisi yasanze bakekwaho bafite ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu bucukuzi birimo amapiki, imitarimba, ibitiyo, imiheto (majagu), umunzani, ikarayi ndetse n’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti (cassitérite).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yatangaje ko ibikorwa nk’ibi bikomeje guteza impungenge ndetse bikaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababikora no ku bidukikije.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko. Ibi bikorwa bigira ingaruka zirimo kugwirwa n’ibirombe, ugasanga bamwe bahasize ubuzima abandi bagakomereka bikomeye. Ni ibikorwa tugomba kurandura burundu.”
Yongeyeho ko Polisi izakomeza ibikorwa by’ubugenzuzi no kurwanya abishora muri ubu bucukuzi butemewe, harimo no gukurikirana abafasha ubucuruzi bwa magendu bw’amabuye y’agaciro.
Kuri ubu, abakekwaho ibyaha bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba hari abandi baba bifitanye isano n’iki kibazo.
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi byangiza ubukungu bw’igihugu kandi bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.