Connect with us

NEWS

Ruhango: Umukecuru w’imyaka 60 yatawe muri yombi kubera umuturage wapfiriye mu rugo rwe yaje gusenga

Published

on

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukecuru w’imyaka 60 wo mu Murenge wa Ruhango, nyuma y’uko mu rugo rwe hapfiriye umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko yari yaje gusengerwa.

Ibi byabaye ku itariki ya 19 Ugushyingo 2024, ubwo uwo mugabo yazanywaga n’umugore mu rugo rw’umukecuru usanzwe uzwi nk’umurokore usengera abantu bafite ibibazo.

Abaturanyi b’uwo mukecuru babwiye TV1 ko babonye nyakwigendera azanywe mu rugo rw’uwo mukecuru ngo amusengere, ariko nyuma y’igihe gito aza kwitaba Imana.

Umwe mu baturanyi yagize ati:
“Uwo mukecuru yari umurokore. Twabonye bamuzaniye uwo mugabo ngo amusengere kuko yari asanzwe arwaye. Bakimugeza hano baramusengeye nyuma arapfa. Ntabwo tuzi icyamwishe, ariko ubwo yari afite ikimurimo kuko ntabwo umuntu muzima ahita apfa.”

Abandi bemeje ko uwo mukecuru yari asanzwe akorana n’abantu bafite ibibazo by’ubuzima, bakavuga ko bamwe mu babaga bamusengerwa bavugaga ko boroherewe cyangwa bakize, ariko nta rusengero rugaragara rwari ruhari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yemeje ko uwo mukecuru yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’uwo mugabo.

Yagize ati:“Hafashwe ucyekwa ari we nyiri urugo, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango. Iperereza rirakomeje naho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Gitwe.”

Amakuru yemeza ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwarabujije uwo mukecuru gukora ibikorwa byo gusengera abantu kuko hatari hemewe nk’ahantu h’ibikorwa by’idini. Gusa, ngo uwo mukecuru ntiyigeze ahagarika ibyo bikorwa, akomeza kubikora rwihishwa.

Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwa nyakwigendera ndetse n’uruhare rw’uwafashwe. Polisi iributsa abantu kubahiriza amategeko no kwirinda ibikorwa bihungabanya ubuzima bw’abandi.