Connect with us

NEWS

Ruhango: Abanyeshuri bafashe ibendera ry’Igihugu ngo ritagwa bahembwe

Published

on

Tariki 02 Ukwakira 2024, abana icyenda biga ku ishuri ribanza rya Cyobe muri Ruhango, bashimiwe ku bwo kwitanga mu kurinda ibendera ry’Igihugu kugwa hasi ubwo umuyaga wari wasakambuye ibiro by’amashuri yabo. Aba bana bahawe ibikoresho by’ishuri birimo imyenda, inkweto, amakayi n’ibikapu mu rwego rwo kubashimira ku gikorwa cyabo cy’indashyikirwa.

Bari barangajwe imbere na Gisubizo Ernest, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, wihutiye gufata ibendera igihe imvura n’umuyaga byari bigiye kurisakambura.

Agira ati, “Numvise ko ibendera niryigwa hasi Igihugu cyaba gitakaje icyizere, mpitamo kurisigasira nubwo ryari rirananiye.” Yongeyeho ko iki gikorwa cyatumye ashima Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere, babahaye ishimwe nk’ikimenyetso cy’ubutwari, bityo ko azakomeza gukura afite umutima wo gukorera Igihugu.

Akimanimpaye Josiane, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, na we yafashije bagenzi be gusigasira ibendera ngo ritagwe hasi. Yagize ati, “Numvaga ko ibendera nirigwa hasi, ubukoloni bwongera bukagaruka, mpitamo kujya gufasha bagenzi banjye kurifata.” Yibukije abandi bana ko ari ngombwa gukurana umuco wo gukunda Igihugu no gufatanya mu guharanira u Rwanda rwabo.

Ifoto y'aba bana bagaragaye bafashe ibendera ngo ritagwa, yakoze benshi ku mutima

Ifoto y’aba bana bari bafashe ibendera ngo ritagwe, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, kuko yakoze ku mitima ya benshi, igaragaza uko abana b’i Cyobe bazi neza agaciro k’ibirango by’Igihugu.

Komiseri wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ku rwego rw’Igihugu, ACP Teddy Ruyenzi, yavuze ko iki gikorwa cy’abana ari ikimenyetso cy’imyumvire myiza bafite ku gukunda Igihugu.

Ati, “Ibi bisanzwe bikorwa n’abantu bakuru, ariko aba bana baremeye kunyagirwa batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakomeze isura y’Igihugu. Turabashimira cyane kuko bafite igikorwa gifite agaciro gakomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimye ubutwari bw’abana, yongeraho ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeza kubona urubyiruko rukunda Igihugu bihereye mu batoya. Yagize ati, “Ibendera ry’Igihugu ni ikirango gikomeye, aba bana bagaragaje ko bashyigikira Perezida wa Repubulika nk’umurinzi mukuru waryo.”

Ishuri ribanza rya Cyobe ryubatswe mu 2021 rikaba rifite abarimu 20, barimo abagabo umunani n’abagore 13. Rifite abanyeshuri basaga 700 biga mu byumba 14. Umuyobozi w’ishuri, Aaron Mugirwanake, yavuze ko yishimiye kubona abana bagaragaza ibikorwa by’ubutwari muri iyo myaka mikeya ishuri rimaze ritangiye. Yongeyeho ko ibyumba by’amashuri byasambuwe n’umuyaga bizasanwa mu byumweru bibiri, kugira ngo abanyeshuri babone aho kwigira neza.

Iki gikorwa cy’abana ba Cyobe cyashimishije ababyeyi babo bari baje kubashyigikira, kimwe n’abarimu babo bishimiye intambwe abana bateye mu gukunda no gusigasira igihugu cyabo.

Aho ibendera ryari riri hashyizweho icyuma gishyashya