NEWS
Ruhango: Abantu batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umuntu

Ku wa 9 Mata 2025, umugabo witwa Habinshuti Protogène w’imyaka 42 wakoraga akazi ko kurinda umurima w’ibisheke yasanzwe mu kabande mu Mudugudu wa Gasiza, Kagali ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango, yapfuye, bikekwa ko yishwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iperereza ry’urwo rupfu ryatangiye ndetse hamaze gufatwa abantu batatu.
Ati “Uwitwa Habinshuti Protogéne w’imyaka 42 yasanzwe mu gishanga cya Bidogo yapfuye, harakekwa ko yaba yishwe. Polisi yahise ifata abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.”
SP Habiyaremye, yakomeje yibutsa Abaturarwanda ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese uvutsa undi ubuzima, kuko agomba gufatwa akabibazwa imbere y’amategeko.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi, kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza rigikomeje.
Igihe aba bakekwa baramuka bahamwe n’iki cyaha, bazahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.