Connect with us

NEWS

Ruhango: Abantu 28 batawe muri yombi

Published

on

Mu gitondo cyo ku wa 2 Werurwe 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abakekwaho ubujura bagera kuri 28 mu bikorwa byabereye mu Mirenge ya Byimana, Mbuye na Kinazi, mu Karere ka Ruhango.

Mu Murenge wa Byimana hafashwe abantu 10, barimo abagabo n’abagore, mu Murenge wa Mbuye hafatiwe abagabo batanu, naho mu Murenge wa Kinazi hafatiwe abagabo 13. Bose bafungiye kuri sitasiyo za polisi za Byimana, Mbuye na Kinazi.

Abatawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo kwamburira abantu mu nzira telefoni zigendanwa n’amasakoshi y’abadamu, gutobora amazu y’abaturage, ndetse hari n’abagore bakekwaho gufasha abajura babacumbikira no kubika ibyo bibye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko ibi bikorwa bigamije gukumira no kurwanya icyaha cy’ubujura. Yongeyeho ko Polisi idashobora kwihanganira ibyaha bibangamira umutekano n’umudendezo w’abaturage.

Polisi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku banyabyaha, bagira uruhare mu gukumira ibyaha no gufasha inzego z’umutekano mu kazi kazo. Yibukije kandi ko ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage ari ingenzi mu kurwanya ibyaha no kwimakaza umutekano mu gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *