NEWS
Ruhango: Abagabo babiri batawe muri yombi bazira gusiga ‘amazirantoki’ ku nzu ya Mudugudu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri b’abavandimwe bo mu Karere ka Ruhango bakekwaho gusiga ‘amazirantoki’ ku nzu y’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rusebeya. Aba bagabo bari barafunzwe bazira ubujura, bakaza gufungurwa maze bakaba bari barasezeranyije uwo muyobozi ko bazamugirira nabi.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024.
Ati ‘‘Ni ikibazo cyabaye bucya ari ku Cyumweru. Basanze ku nzu y’umuyobozi w’uwo mudugudu basizeho umwanda, hanyuma hatangirwa n’iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze, tumusaba kuba yatanga ikirego, ubwo rero biracyari mu iperereza.’’
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rusebeya, Musabyeyezu Marie-Josée, yavuze ko aba bagabo atari ubwa mbere bakekwaho kumugirira nabi, kuko hari ikindi gihe bamuranduriye imyumbati nyuma yo kubatangaho amakuru muri RIB ko bibye. Batabwa muri yombi, ariko nyuma bakamubwira ko bazamugirira nabi.
Ati ‘‘Urugi rwo ku ruganiriro rwose barusize amazirantoki, amadirishya abiri hose no muri ‘grillage’ no mu birahure hose basizemo […] n’ubushize bari bandanduriye icyate cy’imyumbati bakimaraho.’’
Musabyeyezu yasobanuye ko kuri iyo nshuro ya mbere bajya kumurandurira imyumbati, aba bagabo bakekwagaho gupfumura inzu y’urugo rwo mu mudugudu uturanye n’uwa Rusebeya. Abibwe bakabakeka, bagasaba Musabyeyezu uburenganzira bwo gusaka abo bagabo. Nyuma yo kubasaka, hasanzwe bimwe mu bikoresho byibwe birimo n’imyenda.
Musabyeyezu avuga ko kandi nyuma y’icyo gihe, Nzabandora Vianney yatemye umusaza wamufatiye mu murima ari kwiba ibijumba, ahungira i Kigali ndetse ko dosiye ye yari ikiri kuri RIB.
Avuga ko ikibazo cy’abo bagabo cyakomeje kubangamira abaturage biba ngombwa ko kiganirwaho mu nteko. Nyuma yo kukiganiraho mu ruhame, aba bagabo bamuteye ubwoba. Asaba inzego zibishinzwe kukinjiramo kigacyemurwa mu buryo burambye, kuko ahorana ubwoba bw’uko na we bazamugirira nabi.