Connect with us

NEWS

Rubavu: Urwagwa rukomeje gutesha agaciro abagabo

Published

on

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiliba haravugwa cyane amakuru y’abagabo basuzugurwa n’abagore babo, bitewe n’uko ngo aho kujya mu kazi bibeta mu tubari bakirirwamo, nyamara abagore babo bagiye gushakisha amafaranga mu bucuruzi buciriritse.

Ibi byatangajwe n’abagore ubwabo ndetse n’abagabo bo muri uyu Murenge batangarije Imvaho Nshya ko aho bigeze hakenewe inama z’ubuyobozi kugira ngo abagabo bave ku nzoga z’urwagwa ubundi bagane imirimo ifasha imiryango yabo kwiteza imbere kuko ngo ari cyo gisubizo babona.

Rwabasuku Bernard Inshuti y’umuryango mu Murenge wa Nyakiliba, yavuze ko atari abagore bose basuzugura abagabo babo yongeraho ko imwe mu mpamvu abagabo bamwe basuzugurwa n’abo bishakiye ari ubusinzi no guharikana hagati yabo.

Ati: “Ibyo ntabwo twavuga ko ari abagore bose basuzugura abagabo babo, sinabishingaho agati ariko abagabo benshi baharika abagore babo hakaba n’abagore bameze gutyo, nanone bigaterwa n’ubusinzi cyane cyane bweze mu bagabo ariko mu by’ukuri kubera ubuyobozi bwiza, dukomeza kubigisha kuko nka njye ndi inshuti y’umuryango, ayo makimbirane ni yo dukunze gukemura”.

Umuhuza Donata nawe avuga ko hamwe na hamwe mu Murenge wa Nyakiliba hari abagore basuzugura abagabo babo mu buryo bugaragara avuga ko buteye isoni.

Ati: “Abagabo bakomeje gusuzugurwa cyane, ukabona nk’umugabo atumye umugore we, aho atagiyeyo akamusuzugura, akamubwira ngo ntube urambwira ubusa kandi ari umugore we, ubwo urumva aba atamusuzuguye? Gusa biterwa cyane n’uko abagabo badahahira abagore babo na bo bagatangira kubasuzugura”.

Yakomeje agira ati: “Hano n’umugabo ugerageje gukorera amafaranga ayajyana mu kabari, umugore rero yagera mu rugo agatangira kumusuzugura. Abagabo b’inaha bakunda urwagwa cyane (Inzoga y’ibitoki). Ndasaba abagore rero kujya bihangana , yaba agiye kwiyahuza izo nzoga akamwihanganira kabone n’ubwo yajya muri izo nzoga”.

Anicet Kanyamahoro, yasabye abagore kwihanganira abagabo babo , kugira ngo abana batajya bakomeza kubigiriramo ibibazo, ahubwo babona binaniranye bakiyambaza inzego z’ubutabera ibyo ahurizaho n’Inshuti y’Umuryango Rwabasuku Bernard.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba Uwimana Vedaste, yatangarije Imvaho Nshya ko imiryango bazi ibana mu makimbirane ari 43, gusa ngo barakomeza gukurikirana n’icyo kibazo kindi.

Ati: “Dufite imiryango 43 twabonye ibanye nabi, irimo amakimbirane kandi turimo kuyiganiriza, ariko nta ruganda rwenga inzoga z’urwagwa rwihariye, ariko wenda haramutse hari n’amakuru mufite yihariye mwayaduha tukazabikurikirana tukareba. Ubwo tuzabikurikirana turebe.”

Akomeza avuga ko Nyakiliba ari Umurenge w’Ubuhinzi, ufite abaturage batunzwe n’Ubuhinzi gusa.