Connect with us

NEWS

Rubavu: Umuzalendo yateshejwe inka

Published

on

Mu ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2024, umuntu witwaje intwaro bikekwa ko ari umurwanyi w’umutwe wa Wazalendo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yinjiye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu aje kwiba inka, ariko birangira ayiteshejwe n’irondo ry’abaturage.

Uyu mujura yinjiriye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusura, ahagana saa saba z’ijoro, agerageza kwiba inka y’umuturage witwa Mfitumukiza Janvier. Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze z’aka gace avuga ko uyu mujura yari yitwaje imbunda, kandi ubwo yashakaga gutwara inka, umuturage yahise atabaza irondo ry’umutekano. Kubera ubufatanye bw’irondo, byatumye uyu mujura aterwa ubwoba agata inka yari aje kwiba.

Muri iki gikorwa, uyu mujura yarashe amasasu abiri mu kirere ariko ku bw’amahirwe ntawe yakomerekeje. Yasize ahataye icyuma yari yitwaje maze yiruka asubira muri Congo.

N’ubwo umuyobozi w’umurenge wa Busasamana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yirinze kugira byinshi atangaza kuko ari muri congé, yemeje ko iki kibazo kiri gukurikiranwa.

Akarere ka Rubavu, cyane cyane imirenge ihana imbibi na Congo nka Busasamana, kenshi gashotorwa n’ibikorwa bihungabanya umutekano bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya Congo. Mu bihe bishize, hari ibyaha byinshi byagiye bikorwa muri uyu murenge, birimo kwiba amatungo no gushimuta abaturage. Nko mu kwezi kwa Kamena 2024, umutwe w’abitwaje intwaro wateye muri uyu murenge wiba ihene ndetse unakomeretsa umuturage.

Muri Nyakanga, abaturage bashimuswe n’abitwaje intwaro barekurwa nyuma yo gutanga amafaranga angana na 4,000,000 Frw. Nanone, hari inka zibwe mu cyumweru gishize, ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka, inka zigera kuri 24 zibwe n’abitwaje intwaro.

Umutekano muri aka karere ukomeje guhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro iri ku ruhande rwa Congo, aho ibikorwa by’ubujura, ubwicanyi, no gushimuta bikomeje kwibasira abaturage.