NEWS
Rubavu: Inzu z’ubucuruzi zari zarafunzwe kubera Sebeya zafunguwe
Minisitiri ushinzwe ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira kuri uyu wa 17 Kamena 2024 yatangarije abacururiza muri santere y’ubucuruzi ya Mahoko na Kabirizi mu karere ka Rubavu ko inzu zabo zari zarafunzwe kubera umwuzure watewe n’umugezi wa Sebeya zemerewe kongera gukora.
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga inzu z’ubucuruzi zari mu ntera ya metero 10 uvuye kuri uyu mugezi, nyuma y’ibiza byatewe n’imvura nyinshi byibasiye intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023.
Mu nama yamuhuje n’abatuye mu karere ka Rubavu by’umwihariko abafite inzu zabo zafunzwe, Minisitiri Murasira yasobanuye ko ubwo ibi biza byibasiraga igihugu, icyo Leta yihutiye gukora ari ugutabara ubuzima bw’abaturage, barimo abaturiye Sebeya.
Yasobanuye ko icyakurikiyeho ari uko Leta yatunganyije Sebeya kugira nyo itazongera gutwara ubuzima bw’abaturage no gusenya ibikorwa byabo, abamenyesha ko iki gikorwa cyamaze kurangira.
Yagize ati “Ibibazo byakemutse, icya mbere ni urugomero rwubatswe kuri Sebeya rushobora gukumira amazi, ntaze ari menshi. Iyo aje ari menshi, arafatwa cyangwa ikagenda iyarekura buhoro buhoro. Mu nkengero ya Sebeya hagiye hubakwa ibikuta bituma amazi atarenga, akajya mu mazu y’abaturage cyangwa se hirya no hino.”
Minisitiri Murasira yasabye abaturage kujya gusukura inzu z’ubucuruzi zabo, bagasubukura ibikorwa bibateza imbere. Ati “Nyuma yo guhangana n’ibyateraga ubukana bwa Sebeya, ubu mwakora isuku mu nyubako, mukiteza imbere nk’abandi. Turabashimira kwihangana mwagize n’imyumvire mufite.”
Ibiza byo muri Gicurasi 2023 byatwaye ubuzima bw’abaturage 135 biganjemo abo mu karere ka Rubavu, bari baturiye umugezi wa Sebeya, bikomeretsa abarenga 100, bisenya burundu inzu 5694. Imihanda 24 yarangiritse, hangirika inganda umunani z’amazi.