Connect with us

NEWS

Rubavu: Biravugwa ko ari FARDC/Wazalendo bashimuse abaturage 22 bo mu murenge wa Busasamana

Published

on

Biravugwa ko ari FARDC/Wazalendo bashimuse abaturage 22 bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu nyuma barabarekura.

Aya makuru, Mayor w’aka karere ntayahakana. Gusa ibyo kuba abaturage bishyuye FRE380K ntarabyemeza. Avuga ko akomeza gushaka amakuru. Gusa yongeraho ko mu barwanyi bakambitse mu kibaya harimo bene wabo w’aba baturage ba Kageshi ku buryo kuba babafata, bakumvikana bakarekurwa bitatungurana.

Bivugwa ko ejo FARDC na wazalendo bashimuse abaturage 22 bo mu kagari ka Kageshi mu murenge wa Busasamana ubwo barimo bahinga mu kibaya gihuza u Rwanda na RDC,barekuwe nimugoroba nyuma yo gutanga amafaranga ibihumbi 380.