Connect with us

NEWS

Rubavu: Baratabarizwa Abana b’umubyeyi wanduye ubushita bw’inkende

Published

on

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rushagara, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rubavu baratabariza abana batanu ba Murerakure Placidia washyizwe mu kato asanzwe yaranduye indwara y’ubushita bw’Inkende.

Umwana mukuru muri aba bana ari mu kigero cy’imyaka 15 mu gihe umuto ari mu kigero cy’imyaka irindwi.

Abaturanyi b’uyu muryango wa Murerakure bavuga ko ubuzima bw’abana yaize buri mu kangaratete kuko biga kandi bakaba badafite uwo kubakurikiranira hafi mu gihe bari basanzwe batanishoboye uwo mubyeyi ari we ushakisha kugira ngo babone ibibatunga buri munsi.

Murerakure asanzwe ahabwa ubufasha na Leta kubera ko atishoboye, bityo abaturage bakaba basanga abana na bo bakwiye guhabwa ubufasha bwihariye, cyane ko umubyeyi wabo yashyizwe mu kato guhera mu cyumweru gishize.

Umwe mu baturanyo b’uyu muryango yagize ati: “Turatabariza aba bana, tubana hano umunsi ku munsi. Ubufasha bwacu nk’abaturanyi ntabwo buhagije kuko turakoteza icyo tubonye tukabaha ariko ni bato kandi bakenera byinshi. Mubakorere ubuvugizi bafashwe kuko ni abanyeshuri.”

Undi muturanyi wabo yagize ati: “Abana babayeho gutyo, nta muntu n’umwe wari waza kubafasha kandi ubuyobozi burabazi kuko ni bwo bwatwaye nyina kwa muganga. Turabasaba kwita kuri abo bana bakamenya uko babayeho, bakagira ubufasha babaha n’iyo bwaba ari buto.”

Yakomeje agira ati: “Dufite impungenge ko bazicwa n’inzara cyangwa abakobwa barimo bakaba banakwifata nabi babitewe n’ubuzima bubi. Bafite ubuzima butari bwiza Ubuyobozi bwacu bwiza bubiteho.”

Undi yagize ati: “Dutangazwa n’uko ubuyobozi butabageraho kandi bigaragara ko bakennye. Iyi nzu ni Leta yayubatse no kwiga ni abaterankunga babafasha. Mubakorere ubuvugizi dufatanye kubitaho kuko umubyeyi wayo ari kuvurwa kandi ni igikorwa dushimira Leta kuko yashoboraga kwanduza abandi ariko nanone si byiza ko umuryango yasize utishoboye asanga warandagaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique, avuga ko baramenya ubuzima babayemo kugira ngo babone aho bahera babafasha.

Ati: “Tubanza kureba uko yari asanzwe abayeho kuko uwarwaye ubushita bw’inkende ntabwo arwara ngo ahereyo. Turareba niba baramujyanye mu bitaro kuko kumukura mu bana ni ukugira ngo atanduza umuryango wose. Ubwo rero turabirebaho tumenye uko tubafasha.”

Icyorezo cy’ubushita bw’inkende ni kimwe mu byorezo byugarije u Rwanda aho Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko umuntu ashobora kwandura Monkeypox binyuze mu gukora kuri mugenzi we uyirwaye