NEWS
Rubavu: Amashuri 11 yakoreraga mu bipangu nta byangombwa yafunzwe
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiliba, amashuri 11 yafunzwe kubera ko yakoraga nta byangombwa afite kandi yakoreraga ahantu hatemewe, mu bipangu by’abantu.
Aya mashuri akenshi yigishaga abana b’incuke (maternelle), ariko akaba yarafunzwe bitewe n’uko atari yujuje ibisabwa n’amategeko agenga amashuri mu Rwanda.
Mu itangazo ryasohotse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba yaburiye ababyeyi bafite abana bigaga muri aya mashuri, ababwira ko batemerewe kujyana abana muri aya mashuri cyangwa kwishyura amafaranga y’impuzankano n’andi y’ishuri kuko aya mashuri atazongera gufungura imiryango mu mwaka wa 2024-2025.
Uwimana Vedaste, Gitifu w’Umurenge wa Nyakiliba, yemeje ko aya mashuri 11 yafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe, aho basanze aya mashuri yakoreraga mu buryo butemewe. Yavuze ko n’ubwo yafunzwe mu mpera z’umwaka ushize, abana bari barimo kwiga bakomeje, ariko ubu igihe cyo kuyafunga burundu cyageze.
Ati: “Aya mashuri ntabwo yakoraga mu buryo bukurikije amategeko, yagiraga ibibazo by’ibyangombwa, kandi ubundi yakoreraga mu bipangu by’abantu. Twabasabye ko bashyira hamwe bakubaka ikigo kimwe ariko byaranze, buri wese arashaka gukora wenyine.”
Gitifu yashishikarije abifuza gushinga amashuri gushaka ibyangombwa byemewe mbere yo gutangiza ibikorwa, kugira ngo barinde ubuzima bw’abana ndetse n’uburezi bwabo. Aya mashuri yari yarafunzwe ngo atari yujuje ibisabwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri.
Ababyeyi batuye muri uyu murenge basabwe kwirinda kongera gutanga amafaranga cyangwa kwohereza abana muri ayo mashuri yafunzwe, bakabashakira ahandi hashyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agenga uburezi mu Rwanda.
Ivomo:Bwiza