NEWS
Rubavu: Abitewe n’ubusinzi yatwitse inzu ye n’iy’umupangayi we
Umuturage witwa Nshimiyimana Emmanuel, wo mu Mudugudu wa Ngugu, mu Kagari ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu, yatwitse inzu yabanagamo n’uwo bashakanye biturutse ku ntonganya bagiranaga zikomoka ku businzi bwe.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Nshimiyimana Emmanuel yitwikira inzu bivuye ku busizi n’amakimbirane yari afitanye n’umugore nk’uko abyivugira.
Umugore we ahamya ko Nshimiyimana yakoze ibi, abitewe no kunywa ibisindisha, icyakora akavuga ko n’ubusanzwe bari babanye mu makimbirane ariko yaje gusemburwa n’ibyo yanyoye umunsi wose, muri iyo minsi bakaba batari baherutse no gukimbirana ku buryo yari gutwika inzu n’ibiyirimo.
Umugore we yagize ati: “Ejo yirirwanye n’abantu ari kunywa, njyewe mbona aje ashaka amakimbirane, ndamuhunga, njya kurara ku muvandimwe wanjye n’abana, turigendera kuko n’imfunguzo ni we wari uzifite, mbona ashaka amahane.”
Ibyo byatunguye abaturanyi babo icyakora bashima inzego z’umutekano zahise zihagera zigatabara, umuriro ukazimywa ubwo batabazaga.
Uzabaraho Steven yagize ati: “Habanje kubaho intonganya kare ariko bigaragara ko yasinze umugore arahunga. Umugabo yabanje akuraho ibintu hariya ku rupangu, hanyuma mu gihe cy’umugoroba umugabo yagarutse ari kumenagura ibirahure, avuga cyane. Nyuma y’aho twari turyamye twumva umuriro uratse mu nzu, njya kureba Polisi, ni njye watabaje.”
Undi yagize ati: “Ntabwo tujya tumenya ibyo bapfa kuko uba ubona bitanakabije, ariko uyu munsi byagaragaye ko bikomeye, kwitwikira inzu ntabwo byoroshye, nk’abaturanyi babo biduhaye isomo ni ukujya dufatiranya mu gihe abantu babanye nabi, tukabivuga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Blaise, yatangaje ko impamvu yateye Nshimiyimana kwitwikira inzu ye ari ubusinzi, kandi ko yatawe muri yombi.
Yagize ati: “Ni ubusinzi, arafunze ari kubazwa, amakimbirane yabo amaze iminsi, ntabwo ari ibintu byaje uyu munsi.”
Iyo nzu Nshimiyimana yatwitse, bivugwa ko yari iyabo bwite, ikaba yari yaraguzwe amafaranga arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.