NEWS
Rubavu: Abashumba bahawe amakarita y’akazi mugukemura ikibazo cy’urugomo bakora
Nyuma y’ibikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage bikozwe na bamwe mu bashumba b’inka bakorera mu karere ka Rubavu, Ubuyobozi buvuga ko bwafashe ingamba zikomeye mu gukemura icyo kibazo.
Amakuru dukesha Mama Urwagasabo avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe ari uguha aba bashumba amakarita y’akazi abaranga,hanyuma kandi, umushumba wese akaba agomba kuba afite indangamuntu.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko nta mushumba ugomba guhabwa akazi adafite ibyangombwa by’akazi bimuranga.
Ati: “Tukimara kubona ko hari ibibazo bitandukanye bizamo, twarabicukumbuye bihagije, twinjira mu bashumba; tukamenye ese abo bashumba ni bantu ki?. Dusanga harimo abashumba baba batagira ibyangombwa, batananditswe, utapfa kumenya ngo uyu mushumba ni uwahe, arara he. Ibyo rero nibyo byatumaga ikibazo gikomeza kuba kinini”.
Akomeza agira ati: “Kuko iyo abantu batazwi, n’umworozi atarabanje gusesengura ngo uyu mushumba ugiye guhabwa akazi ni muntu ki, haramutse havutse ikibazo, nakibaza nde, namushakira he? Ibyo rero nibyo byabanje kubaho, ariko ubungubu, turikubica, kuko twabihaye umurongo.
Umuntu (umushumba) udafite indangamuntu ntabwo agomba guhabwa akazi, agomba kubanza kuyishaka kandi tugashaka n’amakuru, tukamenya niba aho yavuye ari umuntu w’inyangamugayo”.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko usibye kumenya imyirindoro yabo mbere yo guhabwa akazi ko kuba abashumba b’inka muri kano karere, bafashe gahunda yo gukorana n’aborozi babaha akazi mu kurushaho gufatira ingamba zo kubungabunga umutekano.