NEWS
Rubavu: Abahinduye akabari urusengero batanga inama ku bataruzuza ibisabwa insengero
Umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo witwa Bihoyiki Miriyamu na nyirabukwe bahinduye akabari urusengero bagakodesha umupasiteri wari uri gushyiramo amadirishya n’inzugi bishya, nyuma yo kubona hafunzwe bagiriye inama bagenzi babo bagenje gutya, babasaba kwita ku buzima bw’abakirisitu.
Abo baturage bo mu Murenge wa Nyundo, bagira inama Abanyarwanda bari bafite insengero ahantu hatujuje ibisabwa kubyakira neza, kuko kuzifunga ari ukurengera no kwita ku buzima bw’abahasengeraga.
Ntakobazagira Anastasie umukecuru ubyara nyiri iyo nzu ufunzwe, akaba Nyirabukwe wa Miriyamu, yemereye Imvaho Nshya ko inzu yari yaragizwe akabari n’icyumba cy’amasengesho icyarimwe baje kubona umupasiteri uyikodesha akemera kuyihindura amadirishya n’inzugi kugira ngo ibe urusengero rwe.
Yagize ati: “Aha hahozemo akabari, mbere y’uko Sebeya itera na nyuma y’aho gasubizwamo. Mu by’umweru bibiri bishize ni bwo haje umupasiteri wo kuhakodesha turahamuha atangira kuvugurura no gushaka aho yashyira ubwiherero nk’uko murimo kubibona. “
Ntakobazagira Anastasia avuga ko n’ubwo bari barahatanze nabo babonaga ko hatabereye urusengero kuko nta misarani yahabaya, aboneraho gusaba n’abandi bari bafite insengero zitujuje ubuziranenge kumva ko igikorwa cyo kuzifunga kigamije kurengera ubuzima bw’abahasengeraga cyangwa abari kuzahasengera.
Yagize ati: “Aha hantu hari harazambaguritse kubera inkangu, nta bwiherero bwari buhari. Ni ikibazo gihangayikishije cyane ku buzima bw’aturage kuko ni mu matongo, ahantu bagomba gusengerwa hagomba kuba hagaragara ni yo mpamvu ngira inama abo bafungiye kubifata nk’amahirwe yo kurokora ubuzima bw’abakirisitu babo.”
Niragire Esperance umuturanyi wa Bihoyiki Miriyamu na Ntakobazagira Anastasia avuga ko kuba muri iyo nzu hari hagiye kujyamo urusengero babifataga nk’amahirwe ku ruhande rumwe, gusa nawe akemeza ko kuba ari mu manegeka akaba ari nta bwiherero bwari buhari cyari ikibazo gikomeye.
Ati: “Buriya akajagari k’akabari ntabwo ari kimwe n’akajagari k’urusengero gusa aho kwituma cyari ikibazo ndetse nta na parikingi yari ihari nta naho yajya, cyari ikibazo rero”.
Bihoyiki Miriyamu, we yemeza ko uwari yakodesheje urwo rusengero yari yababwiye ko agiye kurukoresha neza agashyiraho ibisabwa byose hanyuma amafaranga yarukoze akajya ayishyuramo ikode kugeza igihe yazashirira cyakora nawe agahamya ko kuba bahafunze ari ntacyo bimutwaye kuko ngo yabonaga ari mu manegeka ya Sebeya.
Avuga ko akurikije ibyo uwo mu Pasiteri yari amaze gushyiramo, harimo nk’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda icyakora ngo ntabwo bari baratangira kubaranwa ndetse ngo kuba barufunga ntabwo yari yamuvugisha ngo amubwire niba hari ikindi kintu azakoreramo kuko yari yamaze kurukodesha.
Ati: “Hariya ni mu manegeka ariko nawe ubwo wahageraga wasanze aribwo arimo gutangira kuvugurura. Twari twavuganye ko azajya ampa ibihumbi 15Frw buri kwezi ariko yari amaze gushyiramo ibihumbi nka 300 n’ubwo twari turarangira kubarana. Kugeza ubu ntabwo yari yamvugisha ngo tumenye ko hari ikindi ashyiramo.”
Iyo nzu yubatse inyuma y’urukuta rwubatswe kuri Sebeya, nta bwiherero ndetse nta kibanza gihagije ifite ku buryo yashyirwamo urusengero hagendewe ku bisabwa abafite insengero.
Kugeza ubu mu Ntara y’Iburengerazuba hamaze gufungwa insengero zigera ku 1765 mu gihe hasuwe insengero 3 264 muri 3 654 zagombaga gusurwa.
Mu gihugu cyose hamaze gufungwa insengero zisaga ibihumbi 8.