NEWS
RSSB Bavuze ko Kwizigama muri EjoHeza atari agahato
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rukomeje gusobanura ko kwizigamira muri EjoHeza nta gahato karimo, ahubwo ko umunyamuryango wayo yungukirwa buri mwaka amafaranga angana na 12% by’ayo yizigamiye.
Umukozi wa RSSB ushinzwe ibigenerwa Abanyamuryango ba EjoHeza, Ngoga Emmanuel, avuga ko impamvu ubu bwizigame bw’igihe kirekire bwashyizweho, ari ukugira ngo Abaturarwanda bose bateganyirizwe izabukuru(pansiyo), aho kuyiha abakorera umushahara wa buri kwezi bonyine.
Ngoga avuga ko ibi byakozwe nyuma y’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR, muri 2020, bugaragaza ko Abaturarwanda 8% gusa ari bo bazigamirwaga, mu gihe 92% bari bafite ibyago byo kubura ikizabagoboka mu gihe baba bageze mu zabukuru cyangwa bahuye n’ibyago.
Ngoga avuga ko ubwitabire bw’abamaze kujya muri EjoHeza kugeza ubu bugeze kuri Miliyoni enye z’Abaturarwanda, kandi ko ikoranabuhanga rigifunguye ku muntu wese ushobora kwizigamira ajyanye n’ubushobozi bwe kandi ku bushake (bitari agahato).
Hari abaturage bakomeje gutaka bavuga ko bakwa uwo musanzu wa EjoHeza ku ngufu, aho ngo bategerwa ku bakoresha babo mu gihe cyo guhembwa, cyangwa kuri serivisi bagiye gusaba mu nzego z’ubuyobozi.
Hari n’uw’i Musanze ugira ati “Batwaka 1,500Frw kandi EjoHeza si itegeko kuyitanga, ni ubushake, na serivisi kugira ngo uyibone ni ikibazo, utayafite ni ukujya kuyashaka ukabona kugaruka kuyisaba. Kuyatanga ni inyungu kuri twe ariko ku buryo batagombye kukwima serivisi kuko baba bakudindije, hose barayasaba, no ku murenge.”
Undi muturage wo mu Karere ka Gakenke yahamagaye kuri KT Radio, avuga ko yagiye gushakira umwana we w’uruhinja ubwisungane mu kwivuza(mituelle de santé), ku Kagari babanza kumutegeka gutanga ubwizigame muri EjoHeza.
Hari na mugenzi we w’i Nyamagabe wahamagaye avuga ko bakaswe amafaranga ku mishahara yabo mu ruganda rwa Gisovu i Karongi, babwirwa ko azaba ubwizigame bwa EjoHeza, barimurwa bajya mu ruganda rw’i Mushubi na ho bigenda bityo, ariko ngo bagerageza gushaka irengero ry’ayo mafaranga bakaribura.
Uwo muturage agira ati “Ayo mafaranga nta na rimwe ryigeze riza (kuri konti), jyewe narayabajije ariko twarayabuze bamwe, kandi ndashaje mfite imyaka 65, nabajije n’Abadepite ariko nta gisubizo nabonye.”
Ngoga wa RSSB amaze kumva abaturage binuba, yagize ati “Ntabwo dushobora kuva muri studio (ya radio) tutavuze ibijyanye n’aho umuturage yimwa serivisi, kubera ko atizigamiye muri Ejo Heza, ibyo byaba ari ikibazo, ababikoze bakwiriye kubibazwa, ni ko tubyemera.”
RSSB ivuga ko konti y’umuntu wese ari Indangamuntu, aho uwizigamira akanda *506# agakurikiza amabwiriza, bikaba atari ngombwa kubona inyemezabwishyu, ariko ushaka kureba aho ubwizigame bwe bugeze nanone akanda *506# muri telefone, agakurikiza amabwiriza, bakamuha ubutumwa bugufi bubimwereka.
RSSB ivuga ko yungukira buri munyamuryango wa EjoHeza ku mwaka amafaranga angana na 12% by’ayo yizigamiye, aho umuntu ufite amafaranga 1,000 (ni urugero), yisanga afite 1,120Frw nyuma y’umwaka, kandi na ya nyungu ikazamwungukira indi nyuma y’undi mwaka (icyo bita compounding).
RSSB ivuga ko nyuma y’imyaka 6 EjoHeza imaze igiyeho, hari abageze mu zabukuru (imyaka 55) batangiye guhabwa amafaranga y’iyo pansiyo, ariko ko iyo umunyamuryango agize ibyago akitaba Imana icyo gihe kitaragera, abo mu muryango we bahabwa ubwo bwizigame n’inyungu yabwo, ndetse bamwe batangiranye na yo kugeza ubwo yizihizaga imyaka 3 yari imaze ishinzwe, baragobokwa mu gihe cy’ibyago.
Ngoga avuga ko muri abo batangiranye na EjoHeza, hagendewe ku byiciro by’ubudehe, aho mu cya mbere n’icya kabiri uwamaze kugira ubwizigame nibura bw’amafaranga ibihumbi 15Frw, uwo mu cya gatatu ibihumbi 18Frw, uwo mu cya kane ibihumbi 72Frw, iyo yamaze nibura umwaka yizigamira, akagira ibyago akitaba Imana, umuryango we uhabwa ubwizigame yari agezeho n’inyungu yabukomotseho, ndetse bagahabwa na miliyoni imwe n’ibihumbi 250Frw yo guherekeza uwo muntu.
Muri rusange ariko, umuntu ugeze mu zabukuru amaze igihe gito yizigamira, ngo atwara ingunga imwe y’ubwizigame bwe mu gihe atarageza kuri miliyoni 4Frw, ariko iyo yayarengeje we ashobora gufata 25% byayo ingunga imwe, asigaye akajya ahabwaho make make buri kwezi kuzagera ku myaka 20 uhereye ku yo yafashe.
Uwitabye Imana afite ubwizigame muri EjoHeza, hakurikizwa itegeko ry’izungura rihera ku bashakanye, iyo adahari umwana ni we uragwa ibye, yaba adahari iryo rage rigahabwa undi wo mu muryango w’uwitabye Imana.
Ngoga avuga ko abantu bakatwa amafaranga 1,200Frw na 1,500Frw ku kwezi, barimo abahinzi b’icyayi, ari yo ahinduka bya bihumbi 15Frw n’ibihumbi 18Frw ku mwaka atangwa n’abari mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cy’ubudehe.
Avuga ko ibi bitari bikwiye gukorwa kuko Abanyarwanda bose ngo batari ku rwego rumwe rw’ubushobozi, aho bamwe bari munsi yabwo abandi bakaba bafite uburenzeho.
Ngoga avuga ko n’ubwo habaho imihigo y’abayobozi mu kugira umubare munini w’abitabira EjoHeza, gutanga ubwo bwizigame bikwiye kuva mu bukangurambaga aho kuva ku gushyirwaho agahato.