NEWS
RRA yasobanuye ibyo gusoresha abageni

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyatangaje ko amakuru agendanye n’abatanga serivisi zishyurwa mu birori asanzwe asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.
Ni nyuma y’amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abakora ibijyanye n’imitako mu bukwe (decoration), abakodesha ‘Sonolisation’, abatanga ibyo kunywa no kurya, ababyinnyi (itorero) ndetse n’abakoze ubukwe bagomba gusora.
Mu gusubiza iby’ibazwaga na benshi, ibinyujije kuri X, RRA, yatangaje ko ubusanzwe amakuru agendanye n’abatanga serivisi zishyurwa mu birori asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.
Yagize iti “Dushingiye ku makuru ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, turamenyesha abantu bose ko amakuru agendanye n’abatanga serivisi zishyurwa mu birori asanzwe asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu muri icyo cyiciro cy’ubucuruzi banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.”
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe uyu mwaka, Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko, yasuzumye imishinga irimo uw’itegeko rihindura itegeko n°027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro.
Icyo gihe Abadepite bavugaga ko bakora umwuga wo gusangiza amagambo mu birori na bo bajya batanga umusoro.
Depite KAYITESI Sarah yavuze ko umwuga wo gusangiza amagambo ari umwuga umaze gukomera kandi winjiza agatubutse, kimwe n’abakora serivisi zo kwakira abantu mu bukwe, asaba ko bagomba gutekerezwaho bakazajya bishyura imisoro.
Ati “Twakomeje kuvuga kuri serivisi zitangwa, urugero nk’aba MC mu birori mbona ari abantu bamaze kugera ku kigero cyiza cy’amafaranga, ndetse usanga baraguye ubucuruzi bwabo aho bashyiraho n’abakora serivisi, ku buryo usanga nko ku munsi usanga binjiza nka miliyoni. Nabazaga niba baratekerejweho, babaye basora hari icyakwiyongera ku misoro.”
Komiseri Mukuru mu ikigo cy’imisoro n’amahoro, Niwenshuti Ronald, yasobanuye ko abasangiza b’amagambo ari abantu bagora gukurikirana, kimwe n’abakora ‘decoration’.
Yakomeje agira ati: “Turi mu bukangurambaga tubona ko buzatanga umusaruro. Tugitangira twajyaga mu makwe y’abantu tugashyiraho abantu bacu ukabona ko atari byiza, ariko twaje gusanga hari uburyo bwiza twabikoramo. Turabanza tukabigisha tukaganira n’abakora decolation.”
Yakomeje ati “Abinangiye turabatungura mu bukwe, n’uyu munsi birakorwa ariko tubyitwaramo neza tugashyira ku ruhande ababishizwe, kugira ngo tumenye ngo ni bande barimo kubikora. Bigenda bigaragaza ko abantu bari kubyumva bagasora.”
Muri Werurwe uyu mwaka Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’imishinga y’amategeko yerekeye imisoro n’amahoro.
Iyi mishinga yateguwe muri gahunda yo kuvugurura imisoro mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050, no gushyira mu bikorwa ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2.
U Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu kuvugurura urwego rw’imisoro binyuze muri gahunda isesuye y’amavugurura y’imisoro.
Icyerekezo 2050 kigamije kugeza ku gihugu umusaruro mbumbe (GDP) ungana na 21.5% mu mwaka wa 2035 ukomotse mu musaruro w’imbere mu Gihugu.
Umushinga w’itegeko rihindura itegeko nº 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho umusoro ku musaruro ugamije gushyiraho ingamba zo kuzamura urwego rw’imisoro no kubahiriza ikusanya ry’imisoro, ingamba nshya zikubiyemo gushyiraho umusoro ku mikino y’amahirwe, umusoro kuri serivisi z’ikoranabuhanga, hamwe no kongera umusoro ku gaciro kiyongereye, mu buryo bwo kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2.