Sports
Robertinho yatsinze umukino we wa mbere muri Rayon Sports
Rayon Sports yatsinze Muhazi United igitego kimwe ku busa mu mukino wa mbere w’umutoza Robertinho. Uyu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali, wabaye uwa nyuma Rayon Sports yakinnye mbere yo guhura na Azam FC kuri Rayon Day.
Wari umukino wihariye kuko ari wo wa mbere Robertinho ayoboye Rayon Sports nyuma yo kugaruka muri iyi kipe. Rayon Sports yagaragaje imikinire myiza, ikinyuranyo kinini na Muhazi United. Ku munota wa 7, Iraguha Hadji yateye ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w’izamu.
Igice cya mbere
Ku munota wa 17, Iraguha Hadji yakiriye umupira mwiza yahawe na Richard, maze anyurana n’ubwugarizi bw’abakinnyi ba Muhazi United, ariko umupira awuteye hanze y’izamu. Ku munota wa 27, Omborenga Fitina yateye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Muhazi United awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu bakinnyi, aho Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin, Sindi Paul Jesus na Iraguha Hadji basimbuwe na Aruna Moussa Madjaliwa, Elenga Kanga, Ishimwe Fiston na Charles Baale. Ku munota wa 54, Richard yahaye umupira mwiza Bugingo Hakim wahise awuhindura imbere y’izamu, ariko umunyezamu wa Muhazi United awukuramo.
Ku munota wa 58, Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbura Rukundo Abdoul Rahman. Bugingo Hakim ku munota wa 63 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, ariko Charles Baale awuteye anyura hejuru y’izamu.
Rayon Sports yashakaga igitego yakomeje gusatira, maze ku munota wa 73 Charles Baale atsinda igitego ku mupira yari ahawe na Elenga Kanga. Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Muhazi United igitego 1-0.