Connect with us

NEWS

RIB yerekanye abapfumu bari gutekera imitwe abantu ngo barabavura ahubwo barimo kubasahura utwabo

Published

on

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abagabo batatu biyitaga abapfumu n’abavuzi gakondo, bagacucura abaturage amafaranga yabo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024 ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali, kuri Sitasiyo ya Remera, herekanywe abiyita abavuzi gakondo batwaraga amafaranga y’abantu babizeza kubavura no kubakiza indwara.

RIB ivuga ko aba bagabo bakoresha amayeri menshi atandukanye aho hari abantu bebeshya ko ibyo bibwe bari bubigaruze no kuvuga ko bavura indwara zitandukanye zananiranye.

Bafatiwe mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024 nyuma yo kumenya ko bari gushakishwa bakajya kwihisha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mubyo aba bagabo bafatanywe harimo onzoka inzoka bakuye muri Congo ndetse n’akanyamasyo.

Yagize ati “Aba bose uko ari batatu bafatanya mu gikorwa kimwe kugira ngo bagire uwo babeshya, bishingikirije ibikorwa by’ubupfumu n’uburaguzi hanyuma bakamutwara amafaranga.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukurikiranye aba bantu ibyaha bitandatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho babeshyaga abantu kubaha amafaranga babizeza kubakiza indwara banabizeza ibindi bitangaza bikorwa n’imbaraga zidasanzwe.

RIB Yakomeje igira inama abagana aba biyita abavuzi gakondo, gushishoza bakareka gupfusha amafaranga yabo ubusa, kuko biba ari ubutekamutwe.

Aba batekamutwe bakurikiranyweho ubutekamutwe beretswe itangazamakuru, kandi abiyita abavuzi gakondo bavuga ko bakiza indwara n’ibindi byumvikanamo ubutekamutwe, birimo kuvura kugumirwa n’ibindi.

Ibyaha aba bagabo bakurikiranyweho igihano gito gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw kugera kuri miliyoni 5 Frw, mu gihe igihano kiremereye gihanishwa igihano kigera ku myaka 10 ndetse hakiyongeraho n’ihazabu hagatiya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

Kugeza ubu aba bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo n’iya Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Aba bagabo bafatanywe impu z’inyamaswa