NEWS
RIB yerekanye abantu 10 bakekwaho inzoga z’inyiganano
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 10 bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasharu bafashwe mu bihe bitandukanye by’Ukwakira uyu mwaka bakekwaho ibyaha byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abo bantu 10 biganaga inzoga z’inganda zisanzwe zizwi bagashyiraho ibirango byazo ndetse bakazigurisha Abanyarwanda.
Ubwo bafatwaga uwitwa Nshimiyimana Turahirwa Albert yahaye ruswa Umugenzacyaha wa RIB ngo amurekure adakurikiranwa agerageza kumuha amafaranga y’u Rwanda hafi milyoni 5 muri miliyoni 7 yari yamwemereye ariko birangira atawe muri yombi, bituma mu byaha akurikiranyweho hiyongereyemo icyo gutanga indonke.
Muri abo kandi harimo uwari Mutwarasibo witwa Uwimana Claudette aho bakoreraga iwe mu nzu banamwishura amafaranga y’umurengera akabahishira.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thiery yagaragaje, abo bantu uko ari icumi bafashwe batatu muri bo ari bo bakoraga mu buryo buzwi mu gihe abandi barindwi bakoraga nk’ibyitso byabo.
Yavuze ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha bigera kuri bine kandi bihanishwa ibihano bitandukanye aho igito kirimo ari imyaka ibiri kugeza ku myaka irindwi.
Ati: “Ibyaha bine birimo gutanga indonke, kunyereza umusoro, iyigana no guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe.”
Abo bantu bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye zirimo iya Rusororo na Kimironko.
Ibyafashwe bifite agaciro ka miliyoni 31 n’imisago aho litiro 347 zifite agaciro ka miliyoni 2, imifuniko ifite agaciro ka milliyoni 27 n’imisago na tembure za milyoni 1 irengaho make.