Connect with us

NEWS

RIB yerekanye abagabo biyandikishagaho ubutaka butari ubwabo

Published

on

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abagabo batatu bari mu mugambi wo kwiyandikishaho ubutaka barangiza bakabugurisha ku buryo bw’uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira yavuze ko bafashwe ku itariki 28 Ugushyingo 2024.

Bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Rusororo mu Karere ka Gasabo kugira ngo dosiye yabo itunganywe izashyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB itangaza ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwerekanye abo bagabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024 ku cyicaro cya RIB mu Mujyi wa Kigali giherereye i Remera kuri Metropolitan.

Munyantore Christian asanzwe ari noteri wigenga akaba yari umwe mu bari mu mugambi wo kwihesha ubutaka bw’undi.

Orikiriza Moses we, yahoze ari noteri w’ubutaka wigenga nyuma aza gusezererwa.

Nyuma yo gusezererwa yatangije isosiyete yitwa ‘Geo Space Information Ltd’ itanga serivisi zo gupima ubutaka.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, avuga ko Ufiteyezu Jean Marie ari umufatanyacyaha mu bikorwa byo gukora ibyaha bakurikiranyweho.

Mu bikorwa bya RIB bigamije gufata abo bagabo uko ari batatu, hashoboye kugaruzwa amafaranga y’u Rwanda arenga 13 000 000 harimo n’imodoka ifite agaciro ka 4 000 000 Frw.

Imikorere y’icyaha bakurikiranyweho

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusobanura ko abo bagabo batangira bashaka amakuru ku butaka bw’umuntu, hanyuma hagakurikiraho kubwiyandikishaho ku buryo bw’uburiganya.

Dr Murangira, Umuvugizi wa RIB, yagize ati: “Barabanza bagashaka amakuru ahagije ku butaka, bakamenya nyirabwo, aho buherereye, iyo nyirabwo ari umuntu udakunze kuboneka cyangwa udasura ubutaka bwe buri munsi, bagashaka umuguzi.

Iyo bamaze kubona amakuru ahagije bashaka noteri bamara kumubona, na we aba ari mu mugambi wabo, agakura ubutaka kuri nyirabwo akabushyira kuri umwe muri ba bantu.

Babukuye ku muntu uri nyirabwo babushyira k’uwitwa Munyantore Christian, umwe muri bariya batatu.”

Icyo gihe Munyantore na we abugurisha undi muntu. Ati: “Niba babukuye kuri nyirabwo bakabwandika kuri umwe muri abo batekamutwe, barabugurisha noneho ubuguze akaba azi ko abuguze na nyirabwo.”

Akomeza avuga ko ubuguze ahita akorerwa ihererekanya mutungo mu gihe gito gishoboka.

Nyamara ugira ikibazo ni uwabuguze akabugura n’utari nyirabwo na we wabubonye mu buryo bw’uburiganya abifashijwemo na noteri.

Agira ati: “Ufiteyezu Jean Marie ni we wanditsweho ubutaka noneho na we abugurisha nka nyirabwo, uwabuguze na we atangira kujya mu mirimo yo gukata ubwo butaka ashaka kugira ibyo abukoreramo, ni bwo nyir’ubutaka nyir’izina yabonye umuntu atazi arimo gukorera imirimo mu butaka bwe, ni aho ikibazo cyatangiriye.”

Avuga ko ubwo butaka bungana na hegitari imwe n’igice, bwagurishijwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60 ku itariki 30 Ukwakira 2024.

Orikiriza Moses ni we washatse amakuru y’ubwo butaka, amakuru ayabonye ayaha Munyantore Christian, bose bashaka Ufiteyezu babumwandikaho.

Mu ibazwa ryabo, RIB ivuga ko bemera icyaha ariko ko hari utundi bongeramo two kubeshya mu gihe RIB yo igomba kubanza gutahura abandi banyabyaha muri iyi dosiye.

Mu byaha bakurikiranyweho, igitoya gihanwa n’imyaka 2 y’igifungo mu gihe ikinini gihanwa n’imyaka 10 y’igifungo.

Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi giteganywa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uhamijwe icyo cyaha n’urukiko ashobora guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10.

Icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa kuyikoresha gihanishwa ingingo ya 275 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu gihe baba bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo igifungo cy’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 hakiyongeraho n’ihazabu hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abaturarwanda kugira amakenga kuko uwiba cyangwa umugizi wa nabi atagira uko asa.

RIB igira Inama abishoye muri ibi byaha kubivamo ahubwo bagashaka ibindi bakora bibateza imbere.