Connect with us

NEWS

RIB Yerekanye abagabo bakekwaho kwiba imodoka

Published

on

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru agatsiko k’abantu batandatu bakekwaho kwiba imodoka. Izi modoka zari zimaze kwibwa zigera ku enye zasubijwe banyirazo nyuma yo gukurwa mu ntara zitandukanye.

Nk’uko byatangajwe na Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, aba bantu babaga barakodesheje imodoka, hanyuma bagahimba ibyangombwa bishya bakoresheje imyirondoro itari iyabo kugira ngo bazigurishe. Imodoka enye zafatiwe mu Turere twa Nyamagabe (Amajyepfo), Kayonza (Iburasirazuba), na Gicumbi (Amajyaruguru).

Mu bo RIB yafashe, umukuru w’agatsiko afite imyaka 39, naho umuto afite imyaka 26. Aba bose bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye guhera muri Kanama 2024, bakabikora mu Mujyi wa Kigali, aho imodoka zajyanwaga mu turere two hirya no hino zigahita zigurishwa.

Dosiye z’abakekwaho ibi byaha zimaze gukorwa, zashyikirijwe ubushinjacyaha tariki 6 Nzeri 2024. Ibyaha bakekwaho birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko, ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 224 y’amategeko ahana mu Rwanda, umuntu wese ushinga cyangwa ujya mu mutwe w’abagizi ba nabi aba yakoze icyaha, naho ku byaha by’uburiganya no guhindura inyandiko, ukoresha izina ritari ryo cyangwa akizeza ikintu kitari cyo nabyo bifatwa nk’ibyaha.

RIB yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gutanga amakuru y’abakekwaho ibyaha nk’ibi, kugira ngo hirindwe ibikorwa by’ubujura n’uburiganya bikomeje kwiyongera mu gihugu.