NEWS
RIB yataye muri yombi Umuyobozi wa ADEPR wajyanye Abakirisitu gusengera ahantu hatemewe nyuma yuko urusengero abereye umushumba rufunzwe
Nsengiyumva Francois, Umuyobozi w’itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi ku wa 4 Kanama 2024 azira gusengera hamwe n’abakirisitu ahantu hatemewe nyuma y’uko urusengero rwe rufunzwe.
Iri torero riherereye mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Nyabikiri, Umudugudu wa Ngarama. Nsengiyumva yafashwe arimo gusenga hamwe n’abakirisitu, urusengero rwe rukaba rwarafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Aya makuru yemejwe na Rugaravu Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, wahamije ko Nsengiyumva Francois yatawe muri yombi ku cyaha cyo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta.
Rugaravu yavuze ko kuri ubu Nsengiyumva afungiye kuri Sitasiyo ya Kabarore, aho yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Gitifu Rugaravu yagiriye inama abaturage yo gukomeza kubahiriza gahunda za Leta, abibutsa ko unyuranya nazo aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.