Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo witwa Muhirwa, uri mu kigero cy’imyaka 37, nyuma yo gutera icyuma Ahorwabaye Emmanuel w’imyaka 53, bapfa amakimbirane yatewe no kumubwira ko umugore babana mu buryo butemewe n’amategeko ajya aryamana n’abandi bagabo.
Amakuru aturuka mu Karere ka Gicumbi avuga ko intandaro y’uyu mubano mubi yatangiye ubwo Muhirwa yabwiraga Ahorwabaye ko umugore babana witwa Uwamariya Esperance atamwiyeguriye wenyine, ahubwo aryamana n’abandi bagabo. Ahorwabaye, nyuma yo kumva aya magambo, yahise atangira kurwana na Muhirwa mu buryo bukomeye, bikurura urugamba rukomeye hagati yabo.
Mu gihe uyu murwano warimo ubura gica, Muhirwa yafashe icyuma aratera Ahorwabaye mu nda, ahita ava amaraso menshi. Abari hafi aho bagerageje kumugeza kwa muganga byihuse, ariko ntibyakunda kuko yitabye Imana ari mu nzira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, agaragaza ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mwicanyi, Muhirwa, yashwanye na Ahorwabaye bapfa umugore witwa Uwamariya Esperance, bikarangira Muhirwa amuteye icyuma. Muhirwa yashatse guhunga nyuma yo gukora iki cyaha, ariko ntibyamuhiriye kuko yafashwe n’inzego z’umutekano.
SP Mwiseneza yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku bacyekwaho amakimbirane ashobora kuvamo impfu cyangwa ibindi byaha, kandi asaba abantu guhagarika umuco wo gukemura ibibazo bakoresheje urugomo n’amakimbirane.
Umurambo wa nyakwigendera Ahorwabaye Emmanuel wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyihishe inyuma y’iki cyaha cy’ubwicanyi.