Connect with us

NEWS

RIB yataye muri yombi Pasiteri azira kwambura Hotel

Published

on

Pasiteri Ntambara Felix, wabaye umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ muri Zion Temple yo mu Gatenga, yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024, akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ikintu atari bwishyure no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uyu muyobozi ngo yamaranye iminsi 25 muri hotel yo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ariko ntiyishyura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko Ntambara yafunzwe, mu gihe umugore we, Ineza Joella, nawe akurikiranyweho ibi byaha ariko adafunze. Dr Murangira yagize ati: “Nibyo koko Ntambara Felix afunze, naho umugore we ari gukurikiranwa adafunze. Bakurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kwaka ikintu batari bwishyure.”

Amakuru avuga ko ku wa 5 Kanama 2024, Ntambara n’umugore we bagiye muri hotel yo muri Remera, bagakodesha icyumba cyo kuraramo, bamazemo iminsi irenga 25 bakoresha n’ibiribwa bya restaurant. Nyuma bagerageje kugenda batishyuye, nyiri hotel ahita atanga ikirego, bituma bafatwa. Umugore yatangaje ko agiye gushaka amafaranga ariko Ntambara we ahita afungwa. Hotel yabasabaga kwishyura arenga miliyoni 4,5 Frw.

Amakuru yagiye hanze agaragaza ko hari n’abandi bacuruzi babarimo imyenda n’amavuta bifite agaciro ka 800,000 Frw batishyuye, ku buryo bose basabwa kwishyura hafi miliyoni 6 Frw.

Umwe mu bacuruzi bishyuza Pasiteri Ntambara yavuze ati: “Njyewe nabonaga ari umukire, imyenda namuhaye sinatekerezaga ko atabasha kuyishyura, gusa naratunguwe ubwo nageraga kuri RIB.”

Kugeza ubu Ntambara afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe hategurwa dosiye ye kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Mu mategeko, icyaha cyo kwaka ikintu utari bwishyure gihanishwa igifungo cy’iminsi kuva kuri 15 kugera ku mezi abiri, n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze 200,000 Frw. Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri ibiri kugera kuri itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.