Connect with us

NEWS

RIB yataye muri yombi abantu 45 bari barajujubije abantu babiba kuri Mobile Money

Published

on

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abajura 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye, cyane cyane Mobile Money, bakaba baragiye bakira amafaranga arenga miliyoni 400 Frw nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira.

Dr Murangira yatangaje ko aba bajura bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko, kandi bakaba barafashwe mu bihe bitandukanye. Yagize ati: “Nihagira umuntu utazi uguhamagara agusaba gukanda imibare runaka kuri telefone yawe, wibikora!”

Abenshi muri aba bajura bafatiwe mu Karere ka Rusizi, aho birirwaga bahamagara abantu bakabatekera umutwe ngo baboherereze amafaranga. Iri tsinda ry’abakora ubujura rizwi nka Abameni.

Charles Gahungu, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga muri RURA, yasabye abantu kwitwararika mu bijyanye no gutiza simukadi zabo. Yagize ati: “Abakoresha telefone bakirinde gutiza simukadi zibabaruweho kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa ibindi byaha.”

RURA, RIB, ndetse na Polisi y’u Rwanda, basobanuye ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ubujura no gushukana hifashishijwe telefone.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagariwe cyangwa babonye ubutumwa bubasaba kohereza amafaranga. RIB yanaburiye abishora mu bujura bw’ikoranabuhanga, ko batazahwema kubakurikirana kugira ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.