Connect with us

NEWS

RIB yataye muri yombi Abakecuru babiri barashinjwa kwica umugore

Published

on

Abakecuru babiri batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwica umugore witwa Nyirangaruye Esther w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Rucyamu mu Kagari ka Shyira, Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko Nyirangaruye yari acumbitse kwa Mukarusagara Anne Marie, w’imyaka 60, basanze yapfiriye mu nzu. Abaturage batuye muri kariya gace bavuze ko bikekwa ko yaba yarakubiswe n’umugore witwa Nyiraneza w’imyaka 61 ndetse n’undi witwa Uwizeyimana Francine w’imyaka 44.

Nyirangaruye bikekwa ko yakubiswe tariki ya 8 Nyakanga 2024 ubwo yarari ku isanteri, nyuma kuwa 10 Nyakanga 2024 ajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Busoro bamuha imiti. Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 ni bwo abaturanyi be bemeje ko yapfuye, maze RIB itangira iperereza.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, ubuyobozi bw’Umurenge wa Busoro ntacyo bwari bwagatangaza kuri aya makuru.