Connect with us

NEWS

RIB yafunze abantu 10 barimo umucamanza

Published

on

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwataye muri yombi abantu 10 barimo umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama, umugenzacyaha, umuhesha w’Inkiko w’Umwuga n’abafatanyacyaha babo, bakurikiranyweho gukorana n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abafite ababo bafunzwe kugira ngo barekurwe.

Abo bafatanyacyaha babo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa. Iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.

Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB: Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zidufasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. Iboneyeho no kuburira uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu gihugu cyacu.