NEWS
RDC yishyuye ibitangazamakuru mpuzamahanga ngo biyifashe guharabika AFC/M23

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishyuye ibitangazamakuru 13 birimo ibiri ku rwego mpuzamahanga birindwi nka TV5 Monde, Aljazeera, Reuters, Ijwi rya Amerika n’ibindi by’imbere mu gihugu ngo biyifashe mu rugamba rwo gukwirakwiza ibinyoma ku mutwe wa M23.
Kuva mu mpera za 2021 intambara ya FARDC na M23 yubura, ibitangazamakuru byo muri RDC na mpuzamahanga byasaga n’ibitagira aho bibogamiye bitabariza abaturage bababaye kubera imirwano, uyu mutwe ukagira ubuhanga bwo gutanga amakuru mu buryo bw’umwuga ku buryo impamvu yatumye wubura imirwano yumvikanaga neza.
Mu ntangiriro umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, Leta ya Congo ishya ubwoba ndetse yiyemeza kujya mu biganiro n’imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu 2022 hatangiye ibiganiro bya Nairobi byari bigamije gushakira akarere amahoro, umutwe wa M23 usabwa kuva mu bice byose wari warafashe kugira ngo ibiganiro bigende neza.
Mu Ugushyingo 2022 ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zageze muri RDC, zishyikirizwa uduce M23 yari yarigaruriye, nyamara byasaga n’amayeri ya Perezida Tshisekedi yo kwigizayo uyu mutwe adakemuye ikibazo cyawo.
Leta ya Congo yateguye ibiganiro birimo imitwe bafatanyije ku rugamba, uwa M23 bafitanye ikibazo wimwa umwanya ku meza y’ibiganiro, intambara yongera kurota ityo, ndetse mu Ukuboza 2023, ingabo za EAC zanze kurwanya M23 zirukanwa mu Burasirazuba bwa RDC zisimbuzwa iza SADC, Abacanshuro n’Abarundi ndetse n’ihuriro ry’abarwanyi ba Wazalendo.
Mu gihe RDC yashyiraga igitutu ku ngabo za EACRF ngo zirwanye M23, yanatangiye umugambi wo kwishyura ibitangazamakuru bitandukanye ngo biyifashe guhindura ibitekerezo by’abaturage n’umuryango mpuzamahanga ku bibera mu karere.
Ibaruwa yo ku wa 12 Ukwakira 2023, uwari Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Col. Gullaume Ndjike Kaiko yandikiye ibitangazamakuru 13 birimo birindwi mpuzamahanga abisaba kujya mu bice byigaruriwe n’ingabo za FARDC, bikohereza abanyamakuru b’intoranywa, bagakorana ibiganiro n’Abatutsi bahari kandi bakabanza kumvishwa ko bavuga nabi umutwe wa M23.
Muri iyi baruwa bigaragara ko Leta ya Congo itashakaga ibiganiro hagati ya M23 kandi ni wo mugambi yakomeje.
Lt. Col Kaiko yagize ati “Intego yacu ni uguhindura imitekerereze y’abaturage mu gihugu n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa bya gisirikare bikomeje mu gace mushinzwe [gutaramo amakuru] no kubyorohereza inzira kuva bitangiye kugeza bigeze ku ntego nyamukuru.”
Ibitangazamakuru mpuzamahanga byohererejwe iyi baruwa hariho n’amazina y’abazajya muri urwo rugendo ni TV5 Monde, France24, Associated Press, Ijwi rya Amerika, Aljazeera, Reuters, Republique.net na Washington Post, na ho iby’imbere mu gihugu ni RCTCT, Tazama RDC ikorera kuri Internet, Mishapi Voice TV, RTNC, na B-One.
Izi nyandiko zigaragaza ko mu gihe cyo kujya muri urwo rugendo, hakoreshejwe imodoka zo mu bwoko bwa Jeep za gisirikare, abarugiyemo barindirwa umutekano ndetse buri wese agenerwa 1050$.
Ntibyatinze kuko ibi bitangazamakuru byahise bifata umurongo wo gukwirakwiza ibinyoma bya RDC, byinjira mu murongo wo kwita M23 Abanyarwanda nyamara u Rwanda rwarahakanye kenshi ko nta basirikare rufite muri iki gihugu rukanabitangira ibimenyetso.
Indi ntego ya RDC yari ugutera u Rwanda, nyamara uyu mugambi ibitangazamakuru mpuzamahanga ntibijya biwugarukaho.
Mu mpera za Mutarama 2025 kandi umutwe wa M23 ufata Goma, muri ibi bitangazamakuru hacicikanaga inkuru z’uko nta buzima bugihari, ibintu byose byacitse nyamara abaturage baho bari mu byishimo by’uko ababahohoteraga, babambura utwabo babirukanye.
Ubwo abacanshuro b’Abanyaburayi bahabwaga inzira ngo basubire iwabo, ibitangazamakuru mpuzamahanga byishyuwe byabaye nk’ibitaramenye ayo makuru, kugeza n’ubu.
Byakomeje gufatanya na Perezida Tshisekedi gusabira u Rwanda ibihano, nyamara abakuru b’ibihugu bya Afurika bategetse ko habaho ibiganiro birimo impande zose zishyamiranye kuko intambara cyangwa ibihano bitageza ku mahoro arambye mu karere.